00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupaka munini uhuza Goma na Rubavu uzajya ukora kugeza mu gicuku

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 October 2026 saa 07:11
Yasuwe :

Ihuriro AFC/M23 rikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko umupaka munini uhuza Umujyi wa Goma na Rubavu uzajya ukora kugeza mu gicuku.

Izi mpinduka ziratangira gukurikizwa ku wa 3 Ukwakira 2026.

Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Bahati Erasto Musanga, yatangaje ko uyu mupaka uzwi nka ‘La Corniche’ uzajya ukora kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa munani z’igicuku.

Guverineri Bahati yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abagenzi no gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya umupaka.

Yamenyesheje abaturuka i Goma bakoresha uyu mupaka ko abakozi babishinzwe bazaba bari ku mupaka muri aya masaha kugira ngo babafashe kwambuka.

Abakoresha uyu mupaka basabwe kubahiriza amabwiriza yose agenga abinjira n’abasohoka, yaba ayo mu rwego rw’ubutegetsi, ubuzima n’umutekano.

AFC/M23 igenzura Umujyi wa Goma kuva mu mpera za Mutarama 2025. Kuva ubwo, umubare w’abambuka umupaka baturutse ku mpande zombi wariyongereye cyane bitewe n’uko boroherezwa.

La Corniche izajya ikora hafi amasaha 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages