00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurambo wa Desmond Tutu watwitswe, ivu rishyingurwa muri Katedarali i Cape Town

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 3 January 2022 saa 02:49
Yasuwe :

Umurambo wa Musenyeri Desmond Tutu uherutse kwitaba Imana watwitswe, ivu rishyingurwa muri Katedarali yakoreyemo ivugabutumwa igihe kinini ya Mutagatifu George iherereye mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukambwe warwanyije bikomeye politiki y’irondaruhu muri Afurika y’Epfo yashyinguwe ku Cyumweru ku wa 2 Mutarama 2022 nyuma y’iminsi itatu umurambo we usezerwaho muri Katedarali yashyinguwemo.

Musenyeri Tutu ni we wihitiyemo ko umurambo we utwikwa kandi bigakorwa mu buryo butangiza ibidukikije buzwi nka ‘aquamation’ bukoresha amazi n’ikinyabutabire cya Alkali gifite ingufu, bigatanga ubushyuhe bwinshi buyengesha umurambo hagasigara amagufa nayo yumishwa agakurwamo utuvungukira twinshi.

Iri vu ryashyinguwe kuri aritari munsi y’ibuye ry’urwibutso mu muhango wari witabiriwe n’abantu bake barimo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi.

Desmond Tutu yapfuye ku itariki 26 Ukuboza 2021 ku myaka 90 nyuma yo kumara imyaka irenga 20 afite uburwayi bwa Kanseri. Ku itariki 30 Ukuboza 2021 umurambo we wajyanywe muri Katedarali ya Mutagatifu George usezerwaho mu gihe cy’iminsi itatu ubona gutwikwa.

Musenyeri Tutu yari impirimbanyi y’amahoro ku Isi ndetse yanabiherewe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize) mu 1984.

Desmond Tutu yapfuye ku myaka 90
Iyi mashini ni yo yakoreshejwe mu gutwika umurambo wa Desmond Tutu
Ivu ry'umubiri we ryashyinguwe muri Katedarali ya Mutagatifu George
Umurambo we washyizwe mu mva ihendutse nkuko yabisabye, umara iminsi itatu usezerwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages