Ibi byagaragajwe ku wa 30 Kamena 2024, ubwo Umurenge wa Nyarugunga wo mu Karere ka Kicukiro wamamazaga Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Kagame Paul ndetse n’abakandida b’abadepite.

Ni igikorwa cyabereye ku Kibuga cya Nyarugunga aho abaturage bavuze ibigwi by'uyu Muryango by’umwihariko muri uyu murenge, bishimira ibyo wabagejejeho mu myaka irindwi ndetse bashimangira ko bazongera kuwuhundagazaho amajwi mu matora ataha.

Tuyisenge Julienne utuye muri uyu murenge yavuze ko ashimira Chairman wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, kuko yamutinyuye akareka kuba umugore wo mu gikari akabasha gukora umushinga umuteza imbere.

Ati “Nshoje amashuri nashatse akazi nk’abandi ariko mbona umushahara ntumpagije ndetse nkabura n’umwanya wo kwita ku muryango. Bitewe n’uko Chairman yahoraga avuga ngo abagore na mwe murashoboye nimutinyuke mukore, naravuze nti 'kuki nanjye ntabishobora?'”

Tuyisenge yasobanuye ko byatumye ashinga ikigo cy’amashuri mu bushobozi buke, nyuma aza gutinyuka kujya no mu cy’imari yagura ikigo kuri ubu akaba yarahaye akazi abarimu bagera kuri 60.

Uhagarariye FPR-Inkotanyi muri Nyarugunga, Tumukunde Monique yavuze ko hari ibikorwa bifatika abatuye uwo murenge bishimira ndetse bakiyemeza gushyigikira Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Ati “Turashima Umuryango FPR-Inkotanyi ku byo watugejejeho bifatika kandi abaturage babivuga badashakisha hirya no hino kuko byivugira. Abanyamuryango baranezerewe kandi barabizi ko tariki 15 [Nyakanga] zibatindiye ngo tujye kwitorera ku gipfunsi.”

Bimwe mu byo Umurenge wa Nyarugunga wagezeho mu myaka irindwi ishize harimo kubaka ibyumba by’amashuri bigera kuri 20, imihanda ya kaburimbo ingana n’Ibilometero 30, guha abaturage amazi meza ku kigero cya 100% bivuye kuri 87%.

Hatanzwe kandi inka 134 muri gahunda ya Girinka, hubakwa ibiro by’utagari twa Nonko na Rwimbogo n’ibindi bitandukanye.

Abatuye mu Murenge wa Nyaruguga bavuze imyato Umuryango FPR-Inkotanyi
Abatuye mu Murenge wa Nyaruguga bavuze imyato Umuryango FPR-Inkotanyi
Uhagarariye FPR-Inkotanyi muri Nyarugunga, Tumukunde Monique yavuze ko hari ibikorwa bifatika abatuye uwo murenge bishimira ndetse bakiyemeza gushyigikira umuryango wa FPR-Inkotanyi
Uhagarariye FPR-Inkotanyi muri Nyarugunga, Tumukunde Monique yavuze ko hari ibikorwa bifatika abatuye uwo murenge bishimira ndetse bakiyemeza gushyigikira umuryango wa FPR-Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakurikiye ubutumwa bwari burimo gutangwa
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakurikiye ubutumwa bwari burimo gutangwa
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bafite ibyapa biranga Umuryango wa FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bafite ibyapa biranga Umuryango wa FPR Inkotanyi
Morale yari yose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi
Morale yari yose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye ku bwinshi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bitabiriye ku bwinshi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bafite akanyamuneza
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bafite akanyamuneza
Abaturage bari benshi mu Murenge wa Nyarugunga
Abaturage bari benshi mu Murenge wa Nyarugunga
Tuyisenge Julienne utuye muri uyu Murenge wa Nyarugunga yavuze ko FPR-Inkotanyi yamugejeje kuri byinshi
Tuyisenge Julienne utuye muri uyu Murenge wa Nyarugunga yavuze ko FPR-Inkotanyi yamugejeje kuri byinshi