00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuriro wongeye kwaka muri RNC: Umuvugizi wayo yahagaritswe burundu kubera ibirimo izimira rya Ben Rutabana

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 30 December 2019 saa 05:02
Yasuwe :

Umuriro uraka mu mutwe w’iterabwoba RNC wa Kayumba Nyamwasa. Nta munsi w’ubusa uhita hatumvikanye amakuru yo gushwana no gusubiranamo mu bawugize.

Ubu ikigezweho ni iyirukanwa rya Turayishimiye Jean Paul wari Umuvugizi w’uwo mutwe w’Iterabwoba, wahagaritswe burundu kubera imyitwarire mibi ashinjwa irimo no kugira uruhare mu izimira rya Ben Rutabana.

Iyi bombori bombori igarutse nyuma y’iminsi mike havuzwe andi makuru y’ihagarikwa ry’abandi bayobozi ba RNC, muri Canada.

Mu bahagaritswe icyo gihe harimo Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Windsor ; Jean Paul Ntagara ; Achille Kamana wari Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada akaba n’umuhuzabikorwa w’Akarere ka Ottawa-Gatineau na Tabitha Gwiza, Komiseri ushinzwe abari n’abategarugoli mu ntara ya Canada akaba n’umubitsi w’Akarere ka Windsor. Uyu Gwiza ni mushiki wa Ben Rutabana.

Jean Paul Turayishimiye utuye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivugwa ko ari we cyegera cya hafi cya Kayumba Nyamwasa, Umuyobozi Mukuru wa RNC utuye muri Afurika y’Epfo aho yahungiye ubutabera.

Afite uruhushya rwa burundu rwo gutura muri Amerika, yari umwe mu bikomerezwa bya RNC akaba umucurabwenge w’uwo mutwe haba mu migambi yo gutegura ibitero, muri make yari azwi nk’umuyobozi ukuriye ubutasi.

Turayishimiye yirukanywe burundu nyuma y’izimira rya Ben Rutabana usanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi. Rutabana yazimiriye mu rugendo yatangiye ku wa 5 Nzeri 2019 muri Uganda. Umuryango we uri mu rungabangabo rwo kubura uyu mugabo kuva icyo gihe ubwo yajyaga mu bikorwa by’uwo mutwe muri Uganda, ugashinja Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bawo kuba inyuma y’ibura rye.

Urugendo rwe muri Uganda rwavuzwe bwa mbere n’umuryango we mu ibaruwa yasakaye isaba ubuyobozi bwa RNC kumugarura mu muryango.

Turayishimiye wari weguye mu Ukwakira uyu mwaka ku buvugizi bwa RNC, yagiye ashyirwa mu majwi na bamwe mu bayoboke b’uwo mutwe nk’umuntu wakurikiraniraga hafi urugendo rwa Ben Rutabana.

Ibaruwa yasohowe na biro politiki ya RNC yateranye kuri iki Cyumweru iyobowe n’umuhuzabikorwa w’uwo mutwe, Jerome Nayigiziki, nayo yashimangiye uruhare rwa Turayishimiye mu ibura rya Rutabana.

Iyo baruwa igira iti “Hari ibimenyetso simusiga ko uri mu bantu bake bari bazi neza banateguye urugendo rwe mu karere kandi bakarukurikirana umunsi ku wundi. Nka komiseri ufite ubushakashatsi mu nshingano wakabaye warabaye uwa mbere mu gufasha Ihuriro n’umuryango we kumenya neza ibyamubayeho rugikubita ariko wahisemo no kwanga gufatanya n’itsinda ryashinzwe gukurikirana iby’iryo zimira.”

RNC kandi ishinja Turayishimiye kuba aho gufatanya ngo hamenyekane iby’izimira rya Rutabana, yaragiye ayobya uburari ari nako ayobya abamukurikirana mu itangazamakuru.

Mu bindi uyu mugabo ashinjwa harimo guhindanya isura ya RNC mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga no kuba yarashinze radio ye bwite.

Iryo tangazo rivuga ko abagize biro politiki basanze Turayishimiye atiteguye kureka imyitwarire mibi ashinjwa, rigira riti “ [biro politiki] yafashe icyemezo cyo kuguhagarika burundu mu mirimo yawe mu nzego zose z’ihuriro zifata ibyemezo.”

Umutwaro w’ibibazo byugarije RNC wiyongeraho uburyo ingabo zayo zari ziteguye kugaba ibitero-shuma ku Rwanda zanyukanyukiwe mu mashyamba ya Congo Kinshasa n’ingabo za FARDC, benshi muri bo bahasiga ubuzima, abandi barahambirwa, bazanwa mu Rwanda kwitaba ubutabera.

Turayishimiye yahagaritswe burundu ku buyobozi bwa RNC azira amakosa arimo uruhare mu izimira rya Rutabana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages