00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango umaze umwaka n’igice mu bitaro bya CHUK

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 June 2013 saa 01:11
Yasuwe :

Nyuma y’amezi ane akoze ubukwe, Nizeyimana Hassan yakoze impanuka ubwo yakanikaga imodoka agahira munsi yayo. Amaze umwaka n’igice mu bitaro. Umugore yari atwite inda y’amezi abiri, umwana yavukiye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), amaze kugira amezi 9. Umuryango wose kuva icyo gihe wibera mu bitaro.
Umuryango wa Nizeyimana Hassan usaba ubufasha bw’abagiraneza kugira ngo akomeze avurwe ndetse n’ubuzima bw’umugore n’umwana bukomeze, bagire aho batura hatari muri bitaro. (…)

Nyuma y’amezi ane akoze ubukwe, Nizeyimana Hassan yakoze impanuka ubwo yakanikaga imodoka agahira munsi yayo. Amaze umwaka n’igice mu bitaro. Umugore yari atwite inda y’amezi abiri, umwana yavukiye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), amaze kugira amezi 9. Umuryango wose kuva icyo gihe wibera mu bitaro.

Umuryango wa Nizeyimana Hassan usaba ubufasha bw’abagiraneza kugira ngo akomeze avurwe ndetse n’ubuzima bw’umugore n’umwana bukomeze, bagire aho batura hatari muri bitaro.

Nizeyimana Hassan akomoka mu karere ka Kicukiro, yakoraga akazi ku bukanishi, yikorera ku giti cye. Yagize impanuka amaze amezi ane akoze ubukwe na Umutesi Anita, akaba yari anatwite inda y’amezi abiri muri icyo gihe umugabo yakoraga impanuka.

Tariki ya 23 Nzeri 2011, ubwo yakanikaga imodoka kuri sitasiyo ya lisansi i Gikondo hafi ya Alimentation Frulep, mu karere ka Kicukiro, imodoka yatangiye gushya ayiri munsi, ava munsi yayo ayishyira ku ruhande kugira ngo idatwikwa n’amavuta yari yamenetse hasi. Ubwo yahungishaga imodoka na we yari yamaze gufatwa kubera lisansi (Essance) yari yamugiyeho akanika.

Nizeyimana yamaze iminota isaga 30 arimo gushya, igihimba, amaboko n’amaguru, ahasigaye hadahiye ni mu maso no mu mutwe gusa.

Mu ijwi rituje yagize ati ’’Maze igihe muri ibi bitaro; ibyo twari dutunze byadushizeho, ahasigaye dukeneye abagiraneza bo kudufasha. Mu minsi iri imbere bazongera bambage, dufite ubwisungane mu kwivuza, ariko hari imiti yindi n’ibindi bikoresho bidatangwa n’ubwisungane kandi nta bushobozi dufite bwo kubibona.”

Umutesi Anita umugore wa Nizeyimana Hassan aganira na IGIHE yagize ati ”Kuva yakora impanuka, urugo rwacu rwimukiye mu bitaro. Nari mfite imbaraga nkeya kubera gutwita nta kazi nakoraga. Umwana yavutse twibera hano, sinzi igihe tuzahamara. Azakura aziko iwabo ari mu bitaro. Umbajije aho ntuye mubwirako dutuye mu bitaro bya CHUK.”

Umutesi akomeza avuga ko inzu bakodeshaga, bayimusohoyemo kubera ko nta bushobozi bwo kuyishyura yari agifite, ibyo bari batunze barabigurishije kugira ngo abashe kubaho yite no ku mugabo we.

Avuga kandi ko kuba ntaho agira ho kuba hatari muri CHUK, umwana we akaba ariho yavukiye, ahakuriye. Yibaza uko bazabaho mu gihe kiri imbere, agize amahirwe umugabo akavurwa agakira.

Umutesi asaba ubufasha bw’abagiraneza kugira ngo umugabo we akomeze avurwe, afashwe no kubona aho kuba, umwana avanwe mu bitaro ajye yirirwa mu rugo, nabona umusimbura atahe ajye kumureba.

Umwe mu baganga bashinzwe gukurikirana abarwariye mu bitaro by’imbagwa, yadutangarije ko bamwitaho uko bashoboye kandi babona hari impinduka. Agira ati “N’ubwo amaze igihe kirekire mu bitaro hari impinduka. Aragenda agaragaza koroherwa. Umugore we n’umwana na bo baba hano, ni ho habaye iwabo.”

Ukeneye gusura Nizeyimana Hassan n’umuryango we wahamagara umugore we kuri telefoni igendanwa 0787146491 cyangwa 0786221364.

Nizeyimana Hassan aho arwariye mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages