Uwo muryango ugizwe n’abantu batandukanye barimo abakomoka mu Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, u Bufaransa, u Bubiligi n’u BUtaliyani.
Tariki 6 Nzerii nibwo abagize uyu muryango bafashije iyi miryango n’abapfakazi batishoboye mu Rwanda nk’uko bari banabikoze umwaka ushize. Uyu mwaka hatanzwe amafaranga 505,000.
Ubuyobozi bw’uyu muryango bwavuze ko nk’uko biyemeje gufasha abatishoboye, bazakomeza no kwita ku miryango nk’iyo mu bihe biri imbere.
Intego ya Common Cause Community ni uguteza imbere indangagaciro zubaka umuryango,binyuze mu guhuriza hamwe kw’abawugize bagasangira ibitekerezo n’umuco utandukanye.
Biyemeje kandi gufasha abababaye cyane cyane abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari naho benshi mu bawugize baturuka.



















TANGA IGITEKEREZO