Hambere aha iyo wumvaga Biryogo na Rwampara mu Mujyi wa Kigali, humvikanaga uduce dutuye mu kajagari, cyane ko abaturage babarurwaga bari 220 batuye kuri hegitari imwe.
Ubu bucucike bwatumaga, hagira umwihariko waho cyane ko byagoraga abahatuye gukora ibikorwa bitandukanye birimo n’ingendo cyangwa gucyura ibinyabiziga ku babifite mu ngo zabo.
Muri gahunda yo kuvugurura imiturire y’akajagari mu Rwanda, umushinga Agatare upgrading Project wo kuvanaho ako kajagari no guhindura ubuzima bw’abatuye mu Biryogo, Rwampara, Kiyovu na Agatare ho muri Nyarugenge nibwo watangijwe muri 2018 uri mu igeragezwa.
Minisiteri y’ibikorwaremezo mu Rwanda, Minifra, yanyujije ubutumwa kuri Twitter ko umushinga wo kuvugurura imiturire y’akajagari ugeze kuri 59%.
Ati “Umushinga wo kuvugurura imiturire y’akajagari mu bice bya Biryogo, Agatare, Kiyovu na Rwampara muri Nyarugenge ugeze kuri 59%. Utu duce turi kubakwamo imihanda, ruhurura, inzira z’abanyamaguru n’amatara ku mihanda.”
Minisiteri kandi yatanze icyizere ko nyuma y’imirimo yo kuvugurura imiturire y’akajagari muri utu duce, hazakuriraho kuvugurura n’ibindi bice by’umujyi wa Kigali bikigaragaramo akajagari kandi bigomba kuvugururwa hibandwa ku guha isura nziza, ibice bitandukanye by’Igihugu.
Nyuma yo gutangira ibikorwa byo kuvugurura imiturire y’akajagari muri utu duce, hubatswe imihanda mishya ifite kilometero 6.64, inzira z’amazi, inzira z’abanyamaguru n’amatara.
Umushinga watuganyije ibilometero 2.5 bya ruhurura hagamijwe kugabanya ingaruka z’imyuzure, guteza imbere isuku no kurinda iyangirika ry’imitungo y’abaturage.
Hari kandi na kilometer 6.2 z’inzira z’abanyamaguru zifite ubugari kuva kuri metero imwe n’ibice bitanu kugera kuri enye.
Abatuye muri utu duce mu bihe bitandukanye bagiye bagararagaza ko bishimiye kuba aya mavugurura yarabayeho.
Murekatete Mariam Sidi yagize ati “Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda kuko imiturire dufite ubu iranejeje. Nkanjye wagonzwe n’umuhanda nkimuka, serivisi zo kumbarira imitungo yanjye zagenze neza, nishimira iterambere ryahageze rwose nta kibazo nagiriyemo kuko igenagaciro ryakozwe neza kandi Leta ikomereze aho. Duture neza ku buryo uwagira ikibazo atabarwa vuba kuko inzira ziba zihari.”
Nturubiko Aime, uhagarariye komite y’abaturage mu mushinga w’Agatare mu Kagali ka Biryogo na we yunzemo, avuga ko uyu mushinga werekana icyerekezo cy’iterambere igihugu cyiyemeje.
Yagize ati “Umushinga wo kuvugurura Agatare, wadufashije kuvugurura imiturire. Ubundi mu Biryogo nta mihanda twagiraga, twari utuyira tutanyuramo n’imodoka, ariko ubu nyuma yo gucishamo imihanda, habaye nyabagendwa, baduhaye amatara mbese harasa neza".
Ibikorwa by’uyu mushinga biri guterwa inkunga na Banki y’Isi aho bifite ingengo y’imari ingana miliyoni 10$ ni ukuvuga arenga miliyari 9Frw







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!