00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusogongero w’igitabo ‘Foi en la vie - Malgré tout’ cya Kayihura wiciwe umuryango muri Jenoside

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 17 May 2026 saa 08:13
Yasuwe :

Umwanditsi Kayihura Pacifique yamuritse igitabo yise ‘Foi en la Vie - Malgré tout’, kivuga ku bihe yanyuranyemo n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yibanda cyane ku mubyeyi we.

Igitabo kigamije kurushaho kwigisha abantu kugarura icyizere, kwiyubaka no gufasha abandi kwiyubaka, kumenya kubabarira no guharanira icyiza barwanya ikibi.

Iki gitabo cyamuritswe ku wa 15 Gicurasi 2026, kiri mu Gifaransa. Ugenekereje mu Kinyarwanda cyitwa “Kugarura icyizere mu buzima uko ibyo waba waciyemo cyangwa ucamo byaba bimeze kose”.

Kayihura ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Yarakuze, abona amahirwe yabonye yo kongera kugarura ubuzima no kwiyubaka, yifuza kwandika igitabo kigaruka ku mbabazi nyina yahaye Interahamwe mbere y’uko zimwica.

Mu kiganiro Kayihura yagiranye na IGIHE yagize ati “Amateka nanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye umuryango wanjye nsigara ndi njyenyine. Byangizeho ingaruka zirimo agahinda, ubwoba no kwibaza ibibazo byinshi ariko nza gufashwa n’uburyo nari nararezwe mu buto bwanjye n’indangagaciro natojwe, zirimo kubana neza, kugira neza nonkubabarira. Mama ari na we ugaruka cyane muri iki gitabo, bamwishe nabi cyane gusa yabanje kubabarira Interahamwe mbere y’uko yicwa.”

Ubutumwa butangwa muri iki gitabo bwigisha abantu guhitamo umuyoboro mwiza w’ibitekerezo byibanda ku byiza byaranze abo babuze kurusha uko bishwe.

Kinagaruka ku bumuntu bwaranze abantu bafashije abandi muri Jenoside ndetse no ku banditsi batandukanye bagiye bavuga ku bumuntu no kwiyubaka.

Abifashijwemo n’abahanga mu by’uburezi, Prof. Jean Paul Niyigena na Etienne Michel icyo gitabo cyemejwe kuzifashishwa mu mashuli yo mu Bubiligi.

Ubwo Kayihura yasobanuraga igitabo 'Foi en la vie - Malgré tout' yanditse
Kayihura yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe ku gitabo cye yise 'Foi en la vie - Malgré tout' kigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kayihura yanditse igitabo 'Foi en la vie - Malgré tout' kigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yamumazeho abe
Imurikwa ry'igitabo 'Foi en la vie - Malgré tout' kigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ryitabiriwe n'abo mu ngeri zinyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages