00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutangabuhamya wa mbere yashinje imbonankubone Col Byabagamba

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 12 February 2016 saa 08:59
Yasuwe :

Mu rubanza Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Rtd Sgt Kabayiza François baregwamo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, rwakomeje kuri uyu Gatanu urukiko rwumva umutangabuhamya wa mbere w’ubushinjacyaha.

Col Byabagamba ashinjwa ibyaha bitatu birimo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi ndetse no gusuzugura ibirango by’igihugu.

Umutangabuhamya w’ubushinjacyaha wa mbere wageze imbere y’urukiko ni Col David Bukenya Ngarambe, muri kositimu ya Gisirikare yashinje imbonankubone Col Byabagamba ibyaha avuga ko bishingiye kubyo yagiye avuga bari gufata amafunguro ubwo bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo. Icyo gihe Col Byabagamba yari umuyobozi wungirije muri ubwo butumwa (UNAMIS).

Col Bukenya yagaragaje ko we na Col Byabagamba aribo basirikare bakuru babaga bicaranye ku meza aho yagiye abivugira bari kumwe n’abandi basirikare.

Uyu mutangabuhamya yatanze ingero nyinshi z’amagambo Col Byabagamba yavuze asebya leta nk’aho ngo yavuze ko Leta y’u Rwanda ifata ibyemezo ihubutse.

Col Bukenya yabajijwe impamvu Col Byabagamba yabivugiraga ku meza, maze asubiza ko bishobora kuba ari uburangare cyangwa ubushishozi buke.

Yavuze ko ibyo Col Tom Byabagamba yavugaga byatezaga iteranamagambo hagati ya bombi, kuko abandi b asirikare babiri bari bafite ipeti rito ku ryabo, bo batabivugagaho cyane.

Ikindi ngo cyateje impaka ndende ni ubwo Col Tom yigeze kuzana umuntu utari uzwi mu gisirikare cy’u Rwanda, muri UNAMIS, cyangwa mu bayobozi b’u Rwanda maze akavuga ijambo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19, bityo akabifata nko gusuzugura uwo muhango.

Gusa kuri iyo ngingo hari aho umutangabuhamya yanyuranyije n’ubushinjacyaha, ubwo yavugaga ko uwo muhango Col Byabagamba yawitabiriye, ariko mu nyandiko mvugo yagiranye n’ ubushinjacyaha ikagaragaza ko yavuze ko Byabagamba atawitabiriye.

Col Byabagamba n’umwunganira bahise bamuhata ibibazo bishimangira ko uko kunyuranya gukwiye gutera urukiko kwandika ko yaje gusobanura ibyo atazi.

Umutangabuhamya yavuze ko urukiko rukwiye guha agaciro ibyo aruvugiye imbere ndetse n’ubushinjacyaha bukazabazwa ibyo bwanditse. Gusa yongeyeho ko mu gukora inyandiko mvugo yari afite ‘Pressure’ (igitutu) cy’amasomo yari arimo.

Col Byabagamba n’umwunganira babajije umutangabuhamya ibibazo byafashwe n’urukiko nko gutandukira harimo nk’aho Col Byabagamba yamubazaga impamvu yigeze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro agahagarikwa igihe kinini.

Col Byabagamba yakomeje kuvuga ko amagambo umutangabuhamya amushinja yayakoreye isobanura ‘interpretation’ maze abwira urukiko ko yayamutwerereye.

Ubwo Col Byabagamba yabazwaga n’urukiko niba mbere na mbere yemera amwe mu magambo ashinjwa, yayateye utwatsi ndetse yongera kwibutsa urukiko ko aburana ahakana ibyaha byose aregwa.

Iburanisha rizasubukurwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 15 Gashyantare 2016.

Umutangabuhamya wa mbere yaje guhsinja imbonankubone Col Byabagamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages