Ku wa 20 Kamena 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ni bwo rwashyizeho umurongo ngenderwaho ku bavugabutumwa rusobanura ko babujijwe inyigisho n’ibikorwa bitesha agaciro indangagaciro z’umuco nyarwanda, imibanire myiza y’Abanyarwanda, umutekano n’ituze byabo.
Ni umurongo ugaragaza urutonde rw’ibibujijwe mu bikorwa by’ivugabutumwa harimo gutanga inyigisho zitari ukuri, ubuhanuzi bwo kurangiza Isi cyangwa ibitangaza bishingiye ku binyoma, kwirinda imbwirwaruhame z’urwango, ubuhanuzi bw’ibinyoma n’imvugo zirimo ivangura, imvugo n’imyitwarire bidahesha agaciro abantu cyangwa ishingiye ku bupfura buke n’imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’imiryango ibarizwamo.
Bamwe mu bahanuzi b’Abanyarwanda bavuga ko hari ibikibangamiye ubuhanuzi harimo ababwiyitirira bakavuga ibinyoma.
Mu Kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuhanuzi Nayituriki Isaac uzwi nka Brown Isaac akaba umuyobozi wa Spirit Republic Ministry yagaragaje ko hari ibyo ari gutegura bigamije gufasha Abahanuzi mu Rwanda gukora ibikwiriye no guhanura mu bushake bw’Imana.
Yavuze ko afite gahunda yo gutangiza ishuri rizatanga amahugurwa ku bahanuzi ku buryo nyabwo bwo guhanura, imyitwarire ikwiye kuranga umuhanuzi ndetse n’ibyo basabwa mu gutambutsa ubuhanuzi bahawe n’Imana.
Yavuze ko muri ibi bihe umuhanuzi akwiye kwiga no guhugurwa mu rwego rwo kunoza neza umurimo w’ivugabutumwa akora.
Ati “Mu by’ukuri twarakererewe, ntabwo numva uburyo umuntu ahaguruka agahanura atarahuguwe. Ni byo byabaye no kuri Pawulo kuko yahuye na Yesu Kristo mu nzira i Damasiko ariko Imana imurangira undi muntu bamaranye iminsi amuhugura ku by’umwuka.”
Yakomeje ati “Ku bw’ubuntu bw’Imana natuma umuntu wese ahanura, natuma abona biciye muri Bibiliya…ikintu kigoye si ukwakira umwuka wera ukabasha guhanura ahubwo ikigoye ni ugukomeza uwo mwuka wera ngo ukomeze uhanure.”
Yagaragaje ko hari urugero rw’ubuhanuzi budakwiye gutambutswa cyangwa bugatambutswa nabi bitewe n’abiyita abahanuzi bataba barahuguwe ku bijyanye no gusuzuma no kubugenzura.
Ati “Mu bijyanye n’ubuhanuzi nta hantu Bibiliya ivuga ko hakwiye kubaho ubuhanuzi bujyanye n’ikintu kibi icyo ari cyo cyose. Umwuka utuma buri gihe ubona ibibi ni ho ubuzima bwawe buba bwerekeye, niba umwuka ari kunyereka ikibi ku buzima bwawe akenshi ni ho nanjye mba ntuye.”
Abantu bagomba kugana iryo shuri ni abantu bafite impano y’ubuhanuzi bavukanye, abantu bahanura n’abandi bagafashwa kumenya kumva ijwi ry’Imana.
Ati “Ubuhanuzi ni impano iba ikurimo ntabwo babwiga ariko abahanuzi bakwiye guhugurwa bakamenya gutandukanya ijwi ryabo n’iry’Imana, akamenya ngo ese uyu muntu ni njyewe cyangwa ni Imana.”
Yavuze ko abafite impano y’ubuhanuzi baramutse bahuguwe byafasha kudakora amakosa mu kugeza ubuhanuzi bwabo ku bantu ashimangira ko afite gahunda yo gutangiza ishuri ryigisha ubuhanuzi mu Rwanda.

Ubuhanuzi bukura abantu imitima ntibukwiye
Prophet Nayituriki yavuze ko ubusanzwe ubuhanuzi, Bibiliya igaragaza ko umuhanuzi akwiye kubwira abantu ibyo kubungura, kubahugura n’ibyo kubahumuriza.
Ku bijyanye n’inyigisho z’ibinyoma, yavuze ko hari ibintu bidakwiye gukorwa n’abanyamadini by’umwihariko abatanga inyigisho zo kurangiza Isi kandi ari ibanga ritazwi n’umuntu uwo ari we wese.
Yerekanye kandi ko abahanuzi bagura ibitangaza kugira ngo bemeze abantu n’abasaba abo bagiye gusengera amafaranga bidakwiye kubaho kimwe kuko batukisha ivugabutumwa bakora.
Yerekanye ko bamwe mu bakozi b’Imana biyita amazina atandukanye arimo n’agamije gufatwa nk’ibitangaza mu bayoboke babo bidakwiye ahubwo icy’ingenzi ari ibikorwa bakora.
Yakomoje no kuri bamwe mu bahitamo gushinga insengero nk’ubucuruzi aho kubikora nko gukora ivugabutumwa, yemeza ko ababikora batarahamagawe badashobora kubirambamo.
Yavuze ko insengero zitari zikwiye kugera ku gihe cyo gusoreshwa, ahubwo zikwiye kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rusange ry’abaturage baho zibarizwa.
Ati “Iyo hajeho ibintu by’imisoro ni ukuvuga ngo akazi gakomeye insengero zagombaga gukora ntabwo ziri kugakora.”






Ibitekerezo 0