00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutungo w’Umwalimu SACCO wageze kuri miliyari 292,9 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 March 2026 saa 07:07
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence, yatangaje ko umwaka wa 2025, wasize umutungo rusange wayo wiyongereye cyane, aho wavuye kuri miliyari 239,8 Frw, ugera kuri miliyari 292,9 Frw.

Muri rusange abanyamuryango bagaragarijwe ko muri uwo mwaka inyungu yabaye miliyari 23,5 Frw hatarakurwamo umusoro.

Byatangajwe mu nama ya 32 Isanzwe y’Inteko Rusange ya Koperative Umwalimu SACCO yabaye kuri uyu wa 30 Werurwe 2026.

Umutungo mu buryo bw’amafaranga, umwaka wa 2025 wasize, Umwalimu SACCO izamutse ku kigero cyo hejuru cya 229% aho wavuye kuri miliyari 37 Frw ugera kuri miliyari muri 67 Frw.

Yerekanye ko ibyo byagizwemo uruhare n’inguzanyo Umwalimu SACCO yafashe muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, agera kuri miliyari 30 Frw.

Ati “Umwaka ushize twari tumaze guhabwa agera kuri miliyari 24 Frw uyu mwaka tukaba twarahawe izindi miliyari eshashatu. Ibyo byatwongereye ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku bazisaba kuko zavuye kuri miliyari 209 Frw zikagera kuri miliyari 221 Frw.”

Yagaragaje ko muri uwo mwaka kandi umutungo rusange wavuye uri miliyari 239 Frw ugera miliyari 292 Frw bivuye ku kuzamuka kw’amafaranga Umwalimu SACCO wabonye avuye muri BRD nk’inguzanyo.

Muri uwo mwaka kandi inyungu nayo yarazamutse cyane kuko yavuye kuri miliyari 21 Frw hataravamo imisoro, igera kuri miliyari 23,5 Frw mu 2025.

Ni mu gihe nyuma yo gukuraho imisoro urwunguko rwavuye kuri miliyari 15,5 Frw rugera kuri miliyari 17 Frw.
Ku bijyanye n’inguzanyo zitishyurwa neza, na byo byaragabanyutse biva kuri 1,15% bigera kuri 0,99%.

Abarimu bakoresha Umwalimu SACCO, bagaragaza ko yabakuye mu bwigunge ndetse yatumye batera intamwe mu kwiteza imbere nk’uko Dieudonne Irigenera wo mu Karere ka Gatsibo yabigarutseho.

Ati “Umwalimu SACCO yaje ikenewe cyane. Uyu munsi bitewe n’umushahara umuntu ahembwa, ashobora kubona inguzanyo yamufasha nko kugura ikibanza cyangwa umurima wo guhinga. Uko imyaka igenda ishira usanga Umwalimu SACCO igenda itera imbere cyane ko idufasha kubona inguzanyo ku giciro kiri hasi utasanga mu yandi mabanki cyangwa mu zindi koperative.”

Uhiriwe Angelique wigisha ku ishuri rya GS Gakoro mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko ubuzima bw’umwarimu bwahindutse bitewe n’uko Umwalimu SACCO ibaba hafi umunsi ku wundi.

Ati “Iyo urebye umwarimu haba mu nama cyangwa n’aho batuye, ubona ko biteje imbere. Barasa neza, kera baravugaga ngo ni bo bari mu buzima bubi ariko ubu ageze ku rwego rushimishije. SACCO yashyizweho mu rwego rwo gushyigikira umwarimu, ushaka gutera imbere aragenda agafata inguzanyo agakora ibikorwa binyuranye, yaba kubaka akagira iwe, yaba ari n’imishinga yunganira umushahara akayikora.”

Inteko Rusange yemeje ko 50% by’urwunguko rwabonetse mu mwaka 2025 ruguma mu mutungo w’Umwalimu SACCO mu rwego rwo gukomeza kwagura umutungo wayo mu buryo bw’amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko uyu mwaka urangiye bahagaze neza kuko umutungo rusange wayo wiyongereye
Abayobozi b'Umwalimu SACCO bagaragaje ko umutungo wayo wageze kuri miliyari 292,9 Frw mu 2025
Abarimu beretswe ko Umwalimu SACCO ikomeje kugenda yaguka
Abarimu bishimira uko Umwalimu Sacco ikomeje kubafasha kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages