Kuri uyu wa 25 Mata 2021, aherekejwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange, yasuye inkambi icumbikiwemo impunzi zaturutse muri Libya iherereye mu Karere ka Bugesera izwi nka Gashora ETM Center.
Iyi nkambi icumbikiye abashaka ubuhungiro 261. Aba mbere 66 bageze mu Rwanda muri Nzeri 2019, mu gihe abaheruka bahageze mu Ukuboza 2020.
Yashimye imikorere y’iyi nkambi avuga ko ishimangira ubumwe bwa Afurika kuko ibikorwa nk’ibi byo kwakira impunzi mpuzamahanga bisanzwe bikorwa n’ibihugu byo ku yindi migabane.
Grandi yavuze ko ku Isi hari inkambi ebyiri zakira impunzi zavuye muri Libya.
Abashinzwe inkambi icumbikiwemo impunzi zaturutse muri Libya, babwiye Filippo Grandi ko bimwe mu bibazo by’ubuzima byugarije impunzi birimo nk’uburwayi bw’amenyo, amaso ndetse n’uburwayi bwo mu nda buturuka ku buzima bubi babayeho muri Libya.
Uretse gusura Inkambi ya Gashora, biteganyijwe ko Grandi ari buhe ikaze irindi tsinda ry’impunzi 122 ziturutse muri Libya u Rwanda rwakira ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.
Mu gusoza urugendo rwe, azakomereza i Burundi aho azajyana n’impunzi z’Abarundi zizaba zitashye.
Filippo Grandi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2018.
Amafoto: Hakizimana Alain



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!