Mu 2003, abanyarwanda 7% ni bo bari bafite mitiweli ifatwa nk’inkingi ikomeye mu gutanga ubuvuzi kuri bose, ariko kubera umuhate Minisiteri y’Ubuzima yashyizemo ibinyujije mu bukangurambaga bukorwa n’abajyanama b’ubuzima, ubu bwitabire bugeze hejuru ya 84%.
Ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Mayange giherereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 11 Mutarama 2018, Dr. Tedros, mu ruzinduko rugamije kureba ibikorwa by’u Rwanda mu kwegereza ubuvuzi abaturage, yavuze ko yanyuzwe n’uruhare abajyanama b’ubuzima bagira mu gutuma abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’ubuzima.
Yagize ati "Murabizi ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiyemeje kugeza ubuvuzi kuri bose. Nasuye iki Kigo Nderabuzima cya Mayange atari ukureba gusa uko gikora ahubwo ari no kureba imikorere y’abajyanama b’ubuzima kandi twabonye ko ibyo bakora mu by’ukuri ari byiza cyane.”
Dr. Tedros yakomeje avuga ko yanyuzwe n’ibikorwa bamugaragarije birimo kuba abana bose bakingirwa, kuba abaturage bagura mituweli, isuku, kuringaniza urubyaro, kuba abagore babyarira kwa muganga n’ibindi, avuga ko ibindi bihugu bikwiye gushyiraho urwego rw’abajyanama b’ubuzima kugira ngo bigeze ubuvuzi ku baturage bose.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko impamvu bahisemo gusura Ikigo Nderabuzima cya Mayange ari uko kiri mu biri imbere muri gahunda zitandukanye.
Yagize ati “Umurenge wa Mayange ufite umwihariko kuko mwanumvise ko bavuze ko barenze 100% mu kugira mituweli. Icyo rero ni ikintu gikomeye kuri twe kandi n’abajyanama b’ubuzima bakaba babigiramo uruhare bafatanyije n’inzego z’ibanze. Ikindi ni uko imibare dufite tubona ko nta mubyeyi ubyarira mu rugo.”
Dr Gashumba yakomeje avuga ko muri rusange ababyeyi babyarira kwa muganga mu gihugu ari 91%, abana bafata inkingo bari kuri 93% kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo bigere ku 100% ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima.
Dr. Tedros ubwo yageraga i Bugesera, yabanje kunamira imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994, ishyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.



















TANGA IGITEKEREZO