00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara zo mu mutwe ziravuza ubuhuha; uruganda rw’inkingo i Kigali: Umwaka wa 2023 mu buvuzi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 December 2023 saa 07:36
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yiyemeje kuzamura serivisi zizaba izo ku rwego rwo hejuru ariko zihendutse, hagamijwe gutanga umusanzu mu kugabanya ubukene no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Izi serivisi zihera ku rwego rwegereye abaturage aho abajyanama b’ubuzima bazigiramo uruhare hamwe n’amavuriro y’ibanze atuma abaturage babasha kubona nibura iz’ibanze.

Ibikorwaremezo na byo byaravuguruwe ibindi biragurwa ndetse hubakwa ibitaro bishya mu turere byagaragaraga ko abaturage bagorwa no kubona ubuvuzi bubegereye.

Mu Rwanda hari amavuriro y’ibanze agera kuri 1247 n’Ibigo Nderabuzima 512. Ibitaro biri ku rwego rw’Akarere byo ni 40, ibiri ku rwego rw’Intara ni bine mu gihe iby’icyitegererezo ari umunani.

Harimo ibyubatswe vuba nka Gatonde mu Karere ka Gakenke, Gatunda muri Nyagatare, Minini muri Nyaruguru, Nyabikenke muri Muhanga n’ibya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nibura muri iki gihe cya vuba leta imaze gukoresha agera kuri miliyari 137,2 Frw mu bikorwa byo kubaka ibitaro byo ku rwego rwo hejuru hirya no hino mu gihugu.

Ibi binajyana no kuvuguta umuti w’ibibazo by’ubuke bw’abaganga, abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bakikuba inshuro enye mu gihe cya vuba nk’uko Minisiteri y’Ubuzima iherutse kubitangaza.

Imibare igaragaza ko kuri ubu umuganga umwe abarirwa abantu 1000, mu gihe byari bikwiye ko baba batanu ku baturage 1000.

Ibikorwa bihambaye 2023 isigiye u Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi

Muri ibi bikorwa, ku isonga haza Kigali Health City, icyanya cy’ubuvuzi cyashyizwe i Masaka kirimo imishinga itandukanye yatekerejwe mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cya serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ubuvuzi.

Umushinga wabimburiye indi ni uwa IRCAD Africa, ikigo gishamikiye ku Kigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, IRCAD France.

Iki ni Ikigo kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko intego u Rwanda rufite ari iyo kongera umubare w’abarangiza kwiga mu mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.

Ni muri urwo rwego i Masaka hateganyijwe kubakwa kaminuza zo ku rwego mpuzamahanga ku buryo hazajya hanatangirwa ubumenyi bw’abategurirwa kuzavamo abaganga b’ahazaza.

IRCAD Africa ni umwe mu mishinga y'ubuvuzi iteganyijwe mu Murenge wa Masaka

Ikigo ‘African Pharmaceutical Technology Foundation’ cyatangijwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, na cyo byemewe ko kigira icyicaro mu Rwanda binyuze mu masezerano Guverinoma yasinyanye na African Pharmaceutical Technology Foundation vuba aha.

Uyu mushinga washowemo miliyari 3$, witezweho guteza imbere ikorwa ry’imiti n’inkingo ku Mugabane wa Afurika, guteza imbere ubushakashatsi no gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya tugamije iterambere ry’imibereho y’abaturage.

U Rwanda kandi ruri kubaka ubushobozi mu buvuzi, ku buryo n’abana bavukira ibyumweru 20 (amezi atanu) bazajya bitabwaho bakabaho. Ibi byiyongera ku gutangiza ishami rizajya rifasha abarwayi b’amaso bakeneye gusimburizwa imboni kuzibona byoroshye, igikorwa cyabaye ku wa 20 Ukuboza 2023.

Ni nyuma y’intambwe yatewe mu buvuzi bwo gusimbuza impyiko bikorewe imbere mu gihugu aho muri Gicurasi uyu mwaka aba mbere babikorewe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Umwaka wa 2023 usize abarwayi ba mbere babashije gusimburizwa impyiko mu Rwanda

Igice cy’uruganda rwa BioNTech cyaratashywe

Ku wa 18 Ukuboza 2023, ni bwo habaye umuhango gutaha igice cya mbere cy’uruganda rukora inkingo rwa BioNTech cyuzuye mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda yo kubaka uru ruganda yakomotse mu bibazo by’ubusumbane Umugabane wa Afurika wahuye na byo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.

Uru ruganda ruri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo uhereye muri Kamena mu 2022.

Igice cya mbere cy’Uruganda rwa BioNTech ruzajya rukorera inkingo mu Rwanda cyuzuye uyu mwaka

Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bicanye maremare

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biri henshi mu gihugu bijyanye n’amateka cyanyuzemo n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Urugero ni iyashyizwe hanze n’Ibitaro bya Caraes Ndera igaragaza ko mu 2022/2023 byakiriye abantu 95.773. Mu 2021/2022 bari 96.357 ugereranyije na 74.363 mu 2020/2021.

Hejuru ya 70% by’abagana ibi bitaro ni urubyiruko kandi rufite ibibazo bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’uko byagiye bigaragazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha muri raporo zarwo.

Nko mu 2018/19 abakurikiranyweho icyaha cyo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu bari 6067.

Mu 2019/2020 iyi mibare yarazamutse igera kuri 6759. Mu 2020/2021 abakurikiranywe bagabanutseho gato bagera kuri 5733 mu gihe umwaka wa 2021/2022 aba bantu bongeye kuzamuka kuko hafashwe 6608.

Mu guhangana n’iki kibazo, Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubukangurambaga burimo ubwo kurwanya inzoga by’umwihariko mu rubyiruko.

Ubwo yatangaga ubutumwa mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryahuriranye n’ubukangurambaga bwa #TunyweLess ku wa 15 Ukuboza 2023, Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko u Rwanda ari bo rushingiyeho ariko ko bitagerwaho rwarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Yagaragaje ko icyorezo cyadutse cyo kunywa inzoga mu bato giteye impungenge ndetse cyageze mu bakuru kandi ari bo bakwiye kuba intangarugero.

Yagize ati “Gukumira no kurandura burundu ikibazo cy’inzoga zikabije, ni ukurinda umutekano w’Umunyarwanda, umuryango we bwite ndetse n’umuryango mugari. Ntabwo twakubaka igihugu, ngo twirengagize icyakwica ubuzima bw’abantu.’’

Guverinoma y’u Rwanda na African Pharmaceutical Technology Foundation byasinye amasezerano yo kwakira icyicaro gikuru cy’iki kigo kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ibijyanye n’imiti muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages