00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka watwaye intwari: Bamwe mu bakomeye u Rwanda rwabuze mu 2019

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 30 December 2019 saa 08:23
Yasuwe :

Burya koko ngo ibibi n’ibyiza birajyana! Umwaka wa 2019, wabayemo byinshi byiza Abanyarwanda bishimira, ariko n’ibibi ntibyigeze bisigara inyuma kuko hari abo watwaye batazibagirana mu mitima ya benshi bitewe n’ibikorwa bazwiho n’ubwamamare bari bafite mu muryango Nyarwanda.

Muri uyu mwaka u Rwanda rwabuze benshi bagize ubutwari mu byiciro bitandukanye ari nabo tugarukaho muri iyi nkuru. Barimo abanyepolitiki, ibyamamare mu myidagaduro, muri siporo n’abandi.

Abanyapolitiki

Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse

Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana ku wa 8 Nyakanga 2019, yaguye mu Bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.

Mbere yo kuba Senateri, Bishagara yashinzwe imirimo myinshi itandukanye mu nzego za leta n’izigenga. Yatabarutse yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Depite Logan Ndahiro

Rtd Capt Ndahiro Logan umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse wananditse igitabo kivuga ku mateka yarwo, yitabye Imana azize uburwayi bukomeye bwa kanseri yo mu maraso, tariki ya 30 Ukwakira 2019.

Rtd Capt Ndahiro Logan yavukiye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu 1951. Yigiye amashuri ye muri Uganda nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’Ubuzima.

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captaine. Yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko anandika igitabo kivuga ku rugamba rwo kwibohora cyitwa “Inzira y’inzitane yo kwibohora kw’Abanyarwanda.”

Dr Jean Mutsinzi

Dr Jean Mutsinzi wayoboye itsinda ryashyizweho n’u Rwanda mu kumenya uwarashe indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Dr Mutsinzi wavutse ku wa 5 Mata 1938, ni umwe mu Banyarwanda ba mbere babonye Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat) mu Mategeko, ayikuye mu Bubiligi. Yakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Komisiyo Nyafurika y’Uburenganzira bwa Muntu n’ahandi.

Yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cyari kigoye cyane mu bijyanye no gutanga ubutabera ku bari bamaze kugira uruhare muri aya mahano.

Dr Mutsinzi yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuva mu 1995-1999, Umucamanza mu rukiko rwa Comesa mu 2001-2003, Perezida w’Urukiko rwa Afurika, yari muri Komisiyo yateguye Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rya 2003, ryavuguruwe mu 2015, Umuyobozi w’Ubushakashatsi muri Université Libre de Bruxelles n’ibindi.

Umutekano

Gen Andrew Rwigamba

Gen Andrew Rwigamba wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ndetse wanabaye Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, yitabye Imana tariki ya 17 Ukwakira 2019. Yaguye mu Bitaro bya Cairo International Medical Center, mu Misiri, aho yari ari kwivuriza.

Yakoze inshingano zitandukanye harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, umwanya yavuyeho muri Nyakanga 2008.

Mu Ukwakira 2013, Brig Gen Andrew Rwigamba yasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda.

Ni umwe mu basirikare bakuru basezerewe bwa mbere mu Gisirikare cy’u Rwanda kuva mu 1994, abenshi muri bo bakaba bari baragize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusezererwa mu ngabo, yakomeje gukora muri Minisiteri y’Ingabo aho yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare.

Abihaye Imana

Musenyeri Eulade Rudahunga

Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda ndetse wanamazemo igihe kinini yitabye Imana tariki 11 Gashyantare ku myaka 97 y’amavuko.

Musenyeri Rudahunga yari amaze imyaka 66 ari Umupadiri kuko yabuhawe mu 1953 na Musenyeri Deprimos, ari uwa 111 mu babuhawe mu Rwanda.

Uyu musaza yatabarutse nyuma y’iminsi mike aganiriye na IGIHE, mu kiganiro kirekire cyavuze ku ngingo nyinshi zirimo imibereho ye bwite iganisha ku buryo yakuze, uko yabaye umwarimu wa Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda ndetse na Kayibanda Grégoire mu Iseminari.

Izina Musenyeri ryari iry’icyubahiro yahawe na Papa aho kuba iry’inshingano nkuko bisanzwe ku bandi.

Abakinnyi

Kitumaini Diane

Uyu wahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ‘Amavubi’, Kitumaini Diane yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019, azize uburwayi.

Kitumaini Diane wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, yari mushiki wa Mwemere Ngirinshuti na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda.

Uretse gukinira Amavubi, Kitumaini Diane wari ufite imyaka 27 yakiniye Ikipe y’Abagore ya AS Kigali mbere yo kwerekeza muri APR WFC hagati ya 2013 na 2014 ndetse n’Inyemera FC y’i Gicumbi. Yari amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye.

Nsaziyinka Noah

Uyu wahoze ari umutoza wa Bugesera FC, wanayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2015, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019, azize impanuka ya moto.

Nsaziyinka yakoze impanuka ya moto ubwo yari avuye gutoza abana bato ba Bugesera FC bari bari kwitegura gukina umukino ku munsi wari gukurikira, hanerekanwa abakinnyi bashya iyi kipe yari yaguze mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino 2019/20.

Nsaziyinka yafashije Bugesera FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2015, anayihesha Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ubwo yatsindaga Rwamagana City FC ibitego 2-0.

Abahanzi

Nsanzamahoro wamamaye nka ’Rwasa’ muri filime

Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri filime Nyarwanda nka ’Rwasa’, yitabye Imana ku wa 5 Nzeri 2019, azize indwara ya diabète yari amaranye iminsi.

Nsanzamahoro yakinnye muri filime nyinshi kuva mu 1998 ubwo yinjiraga muri uyu mwuga. Yatangiriye muri filime yitwa 100 Days yakozwe n’Umwongereza Jack Hughes, itunganywa na Eric Kabera, ikinirwa ku Kibuye. Mu 2003 yakinnye mu yitwa ’Sometimes in April’ yayobowe na Raoul Peck, wanakoze filime ya Patrice Lumumba.

Nsanzamahoro kandi yakinnye muri filime ’Operation Turquoise’, ’A Walk With A Lion’ yakiniwe muri Kenya na ’Shooting Dogs’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko igaruka ku biciwe muri ETO Kicukiro.

Yikoreye filime ze zinyuranye zirimo n’izamamaye mu Rwanda nka filime y’uruhererekane yacaga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Sakabaka na Rwasa yanitiriwe.

Mumarashavu Angelique

Angelique Mumarashavu wari umukinnyi wa filime n’ikinamico yitabye Imana azize uburwayi bw’umwijima yari amaranye igihe. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 16 Ukuboza 2019.

Abari bamuzi bemeza ko yari amaze igihe kinini akora ibijyanye no gukina ikinamico mu Itorero rya Mashirika, akaba yakinaga na filime. Yari amaze igihe gito atangije filime y’uruhererekane yacaga kuru rubuga rwa YouTube yitwa Kirabiranya.

Ni umwe mu bakinnyi ba filime baserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya JAMA Fest ryabereye muri Tanzania muri Nzeri uyu mwaka.

Abandi…

Jérôme Rwasa

Uyu yari umuyobozi wa Radiyo y’Abaturage, Isangano yo mu Karere ka Karongi, yitabye Imana azize uburwayi. Yari amaze iminsi arwaye indwara y’umwijima ndetse muri Gicurasi uyu mwaka ngo yagiye kwivuriza mu Buhinde.

Ni umwe mu bantu bari bamaze igihe kinini mu itangazamakuru ry’u Rwanda kuko yaritangiye mu 1996 ubwo yari umunyamakuru wa ORINFOR.

Rwasa yakoze muri ORINFOR igihe kinini, mu 2011 agirwa Umuyobozi wa Radio Isangano y’i Karongi ari nabwo yari igitangira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages