00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rusabwa kudatatira igihango

Yanditswe na

Ishimwe M. Bénigne

Kuya 8 June 2013 saa 08:42
Yasuwe :

“Igihango cy’urungano” ni insanganyamatsiko igenderwaho n’urubyiruko muri uyu mwaka, aho Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ihamagarira urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu guharanira kwigira, hashingiwe ku mateka igihugu cyanyuzemo n’aho kigeze mu iterambere. N’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho haracyari inzitizi nko kugera ku nguzanyo no gushing amakoperative muri buri kagari.
Mu gihe hasozwa ukwezi kwahariwe urubyiruko, ku wa 7 Kamena 2013, mu karere ka Kicukiro hateraniye Inteko rusange ya 16 (…)

“Igihango cy’urungano” ni insanganyamatsiko igenderwaho n’urubyiruko muri uyu mwaka, aho Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ihamagarira urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu guharanira kwigira, hashingiwe ku mateka igihugu cyanyuzemo n’aho kigeze mu iterambere. N’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho haracyari inzitizi nko kugera ku nguzanyo no gushing amakoperative muri buri kagari.

Mu gihe hasozwa ukwezi kwahariwe urubyiruko, ku wa 7 Kamena 2013, mu karere ka Kicukiro hateraniye Inteko rusange ya 16 y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko. Iyo nteko yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko kuva mu nzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’igihugu, bahuriye ku nsanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’urungano”. Muri iyi Kongere hasuzumwe aho bageze mu bikorwa biyemeje mu nteko y’umwaka ushize, imbogamizi bahuye na zo, hagafatwa n’ingamba nshya muri uyu mwaka.

Buri mwaka haba inteko y’inama nkuru y’urubyiruko ifite insanganyamatsiko yihariye, hagendewe ku byo bifuza kugeraho. Urubyiruko rurebera hamwe uruhare rwabo nk’imbaraga z’igihugu muri gahunda yo “kwigira” rushingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo n’aho kimaze kugera.

Nkuranga Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko, akomeza avuga ko mu mwaka ushize bahuye n’imbogamizi mu gushyira mu bikobwa ibyo bari bariyemeje, harimo gukora imishinga bakayishyikiriza ibigo by’imari mu rwego rwo kubona inguzanyo; aho urubyiruko rwakoraga imishinga ibigo by’imari ntibibashe kuyakira kubera kutagira ubushobozi buhagije. Indi mbogamizi bagize ni ibijyanye no gushinga amakoperative y’urubyiruko muri buri kagari bitashoboye kugerwaho.

Nkuranga atangaza ko biteguye gushyira imbaraga muri gahunda za Leta. Agira ati “Turifuza ko mu 2017 tuvuga nk’urubyiruko tuti ‘Dore uruhare twagize muri Gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Nsengimana Jean Philbert, yakanguriye urubyiruko kumenya icyo bashaka ntibatinye kugerageza. Agira ati "Mwitinya kugerageza kuko mwifitemo ibitekerezo byiza kandi mubibyaje umusaruro byafasha igihugu cyose."

Yakomeje abasaba guharanira kugira ibikorwa byiza by’indashyikirwa bakora, ku buryo bajya babibukiraho.

Muri iyi nteko kandi hatanzwe ikiganiro ku matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeri, urubyiruko nk’abagize umubare munini w’abanyarwanda basabwa kwitabira amatora ndetse bakaniyamamaza kuko babifitiye uburenganzira.

Hatanzwe kandi ikiganiro kijyanye na gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene (EDPRS II), aho urubyiruko rweretswe amahirwe rufite muri iyo gahunda ndetse n’uruhare ruyifitemo, cyane cyane ko ifite inkingi 4 harimo imwe yahariwe urubyiruko gusa “Umurimo urambye n’iterambere ry’urubyiruko”.

Urubyiruko rwitabiriye Kongere rwishimiye inyigisho rwahawe kandi ko rufite inshingano zo kugeza ku bandi ibyo bungutse, kuko bafatwa nk’ijwi ry’abo bahagarariye. Abahagarariye urubyiruko rwiga muri za kaminuza, bishimiye cyane ko muri iyi nama hemewe ubufatanye bw’inama y’igihugu y’urubyiruko ndetse n’urubyiruko rwa kaminuza bitandukanye n’imyaka yashize.

Urubyiruko rurasabwa kudatatira igihango cy'urungano
Mu nteko rusange y'Inama y'igihugu y'urubyiruko bafashe n'akanya ko gucinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages