00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rusaga ibihumbi 16 mu Rwanda rukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 December 2017 saa 09:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yatangaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko ko urubyiruko ari rwo ruza imbere mu babikoresha cyane bitewe rimwe na rimwe n’amatsiko baba bafite yo kumenya ibanga riri mu kubikoresha.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Kubaza bitera kumenya’ cya RBA cyo ku cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017, cyavugaga ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ishusho y’uko bikoreshwa mu Rwanda.

Minisitiri Mbabazi yasobanuye ko mu Rwanda, urubyiruko arirwo ruri imbere mu bafatwa bagafungwa na Polisi bazira gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni ikibazo ku rwego rw’isi ariko nanone u Rwanda si ikirwa, urubyiruko ni bo benshi babifata kuko bari muri ya myaka y’amatsiko, amatsinda y’urungano rubashyira mu byiza cyangwa bibi. Imibare dufite ya Polisi igaragaza ko abakuze bagera ku bihumbi bitanu, ariko ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 bagera ku bihumbi 16, bafatwa bagafungwa babikoresha. Nanone tukaba tubona abari munsi y’imyaka 18 bagera ku bihumbi nka bitatu.”

Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga ko mu 2011, hakozwe ubushakashatsi ku rubyiruko rusaga 2400, bukagaragaza ko nibura abasaga 52% bakoresheje inshuro imwe ibiyobyabwenge kandi ko uwabifashe ashobora no kongera akabifataho, naho 4% byabagize imbata, akaba ari yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho ikigo ngororamuco cyo gusubiza mu buzima busanzwe no kongera guha indangagaciro n’umuco urubyiruko rwiganjemo urwabikoresheje.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yavuze ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye ku rubyiruko.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye iyo urebye icyerekezo cyacu, tuvuga ko kigomba kuba cyubakiye ku bumenyi, nta handi tubushakira uretse mu mashuri. Iyo tuvuze ibiyobyabwenge, urumva ko ni ikiza gutandukira bwa bwenge twifuza guha abana bacu ku buryo mu by’ukuri tubona ari ikintu kitwugarije cyane.”

Munyakazi yakomeje avuga ko ari ikibazo cy’uruhererekane mu banyarwanda, by’umwihariko mu rubyiruko ko no mu banyeshuri bihari ariko ko hakomeza gufatwa ingamba zo gukumira no guhana ababikoresha.

Munyakazi yasobanuye ko Umunyeshuri ufashwe akoresha ibiyobyabwenge nta kindi ahabwa uretse kwirukanwa kandi ko Minisiteri y’Uburezi ikorana n’ikigo ngororamuco kigahita kibafata bakajya kugororwa kugira ngo batanduza abandi.

Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko gukoresha ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu; nibura abasaga ibihimbi 190 bapfa bifitanye isano no kubikoresha kandi bikanagira ingaruka ziremereye ku batuye isi nko kurwara indwara zirimo umwijima n’izindi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku bantu zirimo izo kwandura indwara zitandukanye zirimo na Sida.

Yakomeje avuga bimwe mu biyobwenge bikoreshwa cyane n’urubyiruko birimo icyitwa Shisha, u Rwanda ruheruka guca kubera ingaruka kigira ziruta izo kunya itabi, cyari gisigaye gikunze gukoreshwa nk’uko urumogi rukoreshwa.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yatangaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages