00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwa EAC YAP rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 April 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Urubyiruko rugize Ihuriro rya East African Community Youth Ambassadors Platform (EAC YAP) rwasabwe kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byatangajwe ubwo urubyiruko rugize iri Huriro rwasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, bagasobanurirwa amateka yaranze Jenoside kuva mu itegurwa ryayo kugera ubwo yashyirwaga mu bikorwa.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta yariho icyo gihe ibifashijwemo n’ibihugu by’amahanga. Basobanuriwe kandi uburyo yashyizwe mu bikorwa, banaganirizwa ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rugikomeza.

Hagarutswe kandi ku bibazo by’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo, urubyiruko rusabwa gufata iya mbere mu guhangana n’iki kibazo.

Miss wa East Africa 2021, Umunyana Shanitah, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi yabaye bityo adakwiye kongera kubaho ukundi, asaba urubyiruko kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Nk’urubyiruko, dukwiye kugira uruhare mu kugaragaza abapfobya bakanahakana Jenoside kuko baba bagamije gukomeretsa abacitse ku icumu ndetse n’ibindi bishobora gusubiza inyuma ibyo tumaze kugeraho.”

Yasabye inzego za Leta gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside, bikananyuzwa ku mbuga nkoranyambaga kuko ari zo zisigaye zikoreshwa n’urubyiruko cyane.

Umuyobozi wa EAC YAP mu Rwanda, Sarah Mutagoma, yavuze ko urubyiruko rumaze gutera intambwe nziza mu gushaka kumenya amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati “EAC YAP ishishikajwe no gukangurira urubyiruko rw’imbere n’abo hanze y’igihugu, kwiga amateka kuko ababa hanze ari bo usanga ahanini bahabwa amakuru atandukanye, kenshi ugasanga ari kubayobwa.”

Yasabye urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo babone ibyo bashingiraho bagaragaza ukuri kwayo.

Uru rubyiruko rwanditse mu gitabo cy'abashyitsi
Urubyiruko rwa EAC YAP rwasabwe guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside
Uru rubyiruko rwize amateka akomeye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Monique Mukamuliza yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi wa EAC YAP mu Rwanda, Sarah Mutagoma, yavuze ko urubyiruko rumaze gutera intambwe nziza mu gushaka kumenya amateka y’ibyabaye mu Rwanda
Miss wa East Africa 2021, Umunyana Shanitah, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi yabaye bityo adakwiye kongera kubaho ukundi
Hacanywe urumuri rw'icyizere
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Abagize EAC YAP bahagarariye inzego zitandukanye
Uru rubyiruko rwashyize indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages