00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kwirinda ubusinzi no gusambanya abana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 March 2026 saa 01:11
Yasuwe :

Visi Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kurangwa no guhanga ibishya bigamije iterambere, kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu no kugira ubushishozi mu byo rukora umunsi ku wundi.

Yabigarutseho ubwo abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi bibumbiye mu Rugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi bahuriraga mu Nama Nkuru yarwo kuri iki Cyumweru.

Ni inama yabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo, yitabirwa n’urubyiruko ruvuye hirya no hino mu gihugu.

Visi Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kurangwa n’ibikorwa biteza imbere igihugu.

Ati “Duhora tubivuga urubyiruko muri imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, turashaka ko ibyo biva mu mvugo bikajya mu ngiro. Muhagurukire guhanga ibishya bikemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda tunafate iya mbere mu kubaka imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko “Nimube ku isonga kandi mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubuzererezi, guhemuka, kutubaha no kutubahana n’indi mico mibi itabereye umwana w’Umunyarwanda muhereye aho mutuye.”

Yabasabye kandi kwirinda izo ngeso mbi kuko zangiza ubuzima kandi zikaba na bimwe mu bigize ibyaha.

Uwimana yibukije urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya no guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda.

Ati “Uyu munsi dufite ikibazo gihangayikishije cy’abangavu baterwa inda kandi imibare igaragaza ko abenshi baziterwa n’urubyiruko. Ndashaka kwibutsa ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kandi gihanishwa ibihano bikomeye.”

Yasabye urubyiruko kandi kwirinda ruswa n’ibyaha byakwangiza ubuzima bwarwo ndetse no kudahishira abakora ibyaha.

Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga mu kureba icyaruteza imbere binyuze mu kwiga, gukunda umurimo, kwitabira ibikorwa bya Leta no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ati “Umunyarwanda yarabivuze ngo igi ryahanuye inyoni, muramutse mubonye abakuru batatira iki gihango mujye mubakosora mu kinyabupfura no mu bwubahane kuko kubaka igihugu ari inshingano ya buri wese.”

Yanabasabye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kigenda gishyiriraho urubyiruko no kwimakaza ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga.

Umuganga mu bitaro bya Kabgayi, Dr Eden Gatesi, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu gusigasira ubuzima bwiza.

Ati “RBC yakoze ubushakashatsi bugaragaza ko 27% by’urubyiruko ni ukuvuga umwe mu bantu bane afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe. Iyi mibare irahangayikishije cyane.”

Yasabye urubyiruko rugenzi rwe gukomera kuri gahunda ya Tunyweless mu kwirinda inzoga.

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga na rwo rwitabiriye Inama Nkuru y'Urugaga rw'Urubyiruko
Visi Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kurangwa no guhanga ibishya
Visi Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gusambanya abana
Urubyiruko rwabonye umwanya wo kwidagadura
Umuhanzi Nel Ngabo yaririmbye indirimbo ye 'Nywe' afasha urubyiruko gususuruka
Umuhanzi Riderman yafashije urubyiruko gususuruka mu nama Nkuru y'Urugaga rw'Urubyiruko
Inama Nkuru y'Urubyiruko y'Urugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru
Urubyiruko rwagaragarijwe ko rukwiye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Urubyiruko rwasabwe kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi no gusambanya abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages