Byavugiwe mu biganiro byabahuje kuri uyu wa Kabiri hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 aho buri ruhande rwari hamwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda.
Mu bahuye harimo urubyiruko ruhagarariye abandi, urukoresha imbuga nkoranyambaga, urwiga muri za kaminuza ndetse n’abanyamakuru bakorera ibinyamakuru byo kuri Internet.
Umwe mu banyamakuru ukorera mu Mujyi wa Bukavu, Racheal Rugaragura yavuze ko muri iki gihe hari ibihuha byinshi byandikwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp, agasaba abanyamakuru kwigengeserera bashakisha inkomoko y’amakuru y’ukuri ndetse bakaba n’abanyamwuga.
Ati “Nkanjye umunyamakuru ukomoka muri Congo, icya mbere ni ukureba neza inkomoko y’amakuru ari ukuri kuko hari amakuru y’ibihuha akunze kuba ku mbuga nkoranyambaga andi agahimbwa n’abakongomani baba hanze. Ni yo mpamvu nk’abanyamakuru tugomba gusesengura kuko ayo makuru kenshi aba agamije kuzamura urwango mu karere k’ibiyaga bigari ndetse tukaba abanyamwuga dukurikiza amahame y’umwuga w’itangazamakuru.”
Umunyamakuru ukorera mu karere ka Rusizi, Bahuwiyongera Sylvestre, yavuze ko kugira ngo babibe amahoro mu karere, abanyamakuru bakwiye kwanga guha umwanya ababiba urwango.
Rumwe mu rubyiruko narwo ruvuga ko mu kurwanya amakuru y’ibihuha ndetse abiba urwango mu batuye aka karere, bakwiriye kuba aba mbere mu kuvuguruza ibihuha biba byavuzwe mu rwego rwo kugaragaza ukuri.
Hagenimana David ati “Ku mbuga nkoranyambaga duhuriraho cyane cyane WhatsApp izo mvugo turazibona ariko uwo bigaragaye ko yazanye izo mvugo tumugira inama yakwanga tukamukuramo, hanyuma abasigaye tukabiganiraho ku buryo usanga hari abumvise ibibi by’imvugo zihembera urwango.”
Ngoma King, umukozi w’umuryango La Benevolencia ukora ibikorwa bishingiye ku kubaka amahoro ariwo wateguye ibi biganiro ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko basanze muri iki gihe ibibazo bibangamiye amahoro mu biyaga bigari ari imvugo zihembera urwango n’amakimbirane bicishwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Amahoro ntabwo ari ikintu cyubakwa ngo gihite kirangira, bisaba urugendo. Muri iki gihe mu biyaga bigari ikibazo kibangamiye amahoro ni inyandiko zica ku mbuga nkoranyambaga zirimo ubutumwa bukangurira abandi gukora ubugizi bwa nabi.”
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu bahuje uru rubyiruko n’abanyamakuru bo mu Karere ka Rusizi na Bukavu ariko ko bazahuza n’abandi bakorera mu bice bitandukanye by’akarere k’ibiyaga bigari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!