00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugaga rw’Abikorera muri EAC rwashimye ibyavuye mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 May 2020 saa 12:32
Yasuwe :

Urugaga rw’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Business Council, rwatangaje ko rwishimiye imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Sudan y’Epfo na Uganda, mu nama yabahuje kuri uyu wa Kabiri igamije gufatira hamwe ingamba zo guhashya icyorezo cya Coronavirus no gufasha ubucuruzi muri aka karere.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, ibihugu bya Tanzania n’u Burundi ntabwo byitabiriye.

Yigaga ku ngamba zihuriweho zafatwa mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bemeranya gufatanya, gupima abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka kandi bagasangira amakuru.

Itangazo ry’uru rugaga rigira riti “Twashimye abakuru b’ibihugu ba EAC ku ngamba bafashe kandi zose zigamije guhagarika icyorezo cya Coronavirus muri aka karere.”

Umuyobozi w’uru rugaga, Peter Mathuki, yagize ati “Twishimiye ibyavuyemo kuko bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage, kongera kuzahura ubukungu ndetse no gufasha urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivizi no kwambukiranya imipaka muri ibi bihugu.”

Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo iki cyorezo gihagaze muri aka karere ndetse bashimira abaminisitiri b’ubuzima, Ubucuruzi n’ubutwererane ari nabo bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, bashimirwa ingamba bashyizeho mu kurwanya iki cyorezo.

Aba bakuru b’ibihugu kandi basabye aba bayobozi gushyiraho uburyo bwo gupima no guha ibyangombwa abashoferi b’amakamyo nyuma yo kubapima mbere y’uko bakora ingendo bavuye mu bihugu byabo, no kujya bapimwa buri byumweru bibiri kandi raporo igahabwa abakuru b’ibihugu.

Urugaga rw’abacuruzi muri aka karere ruvuga ko rwakunze gusaba abakuru b’ibihugu guhuza uburyo bumwe bwo guhangana na Coronavirus muri aka karere, bakavuga ko imyanzuro yafashwe iri mu nzira z’ibyo bifuzaga.

Mu zindi ngamba aba bakuru b’ibihugu bafashe, ni uko bemeje ko mu gihe cy’iki cy’icyorezo guhanahana amakuru ari ingenzi, basaba abaminisitiri babishinzwe gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buhoraho, bwo kugenzura abashoferi b’amakamyo n’ababaherekeza ku buryo ubwo buryo butangira gukoreshwa n’ibihugu binyamuryango.

Abacuruzi muri EAC bashimye imyanzuro yavuye mu nama yahuje abakuru b'ibihugu muri uyu muryango igamije koroshya ubucuruzi ari nako hakomeza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages