Ibi ubuyobozi bw’uru ruganda rwabitangaje ku wa 8 Werurwe ubwo rwifatanyaga n’abakozi barwo b’abagore mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wabahariwe.
Kubaka irerero ni kimwe mu bizaba bigize umushinga mugari w’uru ruganda wo kwita ku bakozi uzwi nka ‘Pink Ubuntu’.
Umushinga Pink Ubuntu uzaba ukubiyemo ibikorwa byinshi bifasha abagore birimo gutangiza irerero ry’abana, gufasha abagore bonsa kubona aho bashyira abana babo, kwigisha no guhugura abagore mu yandi masomo atari yo kudoda ku buryo bazabatoza kuba abayobozi beza.
Uru ruganda rwahaye umwihariko abakozi b’abagore kuko aribo bagize umubare munini w’abo bakoresha. Mu bakozi 1600 bakora muri uru ruganda, abarenga 80% muri bo ni abari n’abategarugori.
Umushoramari muri uru ruganda Mukangabo Maryse Mbonyumutwa, yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori ari umunsi ukomeye cyane ku ruganda, ndetse ko gukoresha abagore benshi ari ikintu kidasanzwe kuko bagira umwihariko wo kurangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.
Yavuze ko ikintu gishobora kubangamira imikorere y’abagore ari igihe abana babo baba bafite ibibazo, anemeza ko ari nayo mpamvu uruganda rwatangiye gushaka uko rwabafasha rububakira irerero.
Ati “Kuba umwana yarwaye, umwana atagiye kwiga, usanga aribyo bibandindiza ari yo mpamvu twashyizeho umushinga uzagerageza kwiga ibibazo byabo kugira ngo tuzaborohereze."
“Turitegura kuzafungura irerero ry’abana ku buryo nta mugore uzongera kubangamirwa no kugera ku mwanya w’ubuyobozi kubera ko yabuze aho ashyira umwana. Tuzatangirana n’abana bari hagati ya 70 na 100. Tuzahera ku bagore bafite amanota meza ku buryo ubona ikibabuza kugera ku rwego rwo hejuru ari ukubura ahantu basiga abana.”
Mukangabo yavuze ko nubwo mu kazi gasanzwe ko hasi abagore aribo benshi, usanga mu myanya y’ubuyobozi bakiri bake, aho mu bayobozi 36 bafite, abagore ari batatu gusa.
Kuri uyu munsi uru ruganda rwanashimiye by’umwihariko abakozi bitwaye neza, harimo n’umugore ukora isuku witwa Espérance Nyirandayisaba, aho watanzweho urugero ku murava umuranga mu kazi.
Nyirandayisaba ufite umugabo n’abana batandatu, yishimiye cyane igihembo yahawe, avuga ko nk’umugore ashimira uru ruganda rwamukuye mu bwigunge, rukamugirira icyizere agahabwa akazi kamufasha gutunga umuryango no kurihira abana mu mashuri.
Kuri uyu Munsi mpuzamahanga w’abagore uru ruganda rwahaye abari n’abategarugori impapuro z’isuku (cotex) ndetse rwemeza ko ari gahunda izajya ihoraho guhera muri uku kwezi kwa Werurwe.
Umushoramari Mukangabo yagiriye inama abakoresha bafite imitekerereze idahwitse ku gukoresha abagore, ababwira ko ibyo babona nk’inzitizi ku bagore birimo gutwita, cyangwa kwita ku bana, bakabishakiye ibisubizo bagashyiraho gahunda zifasha abagore nk’uko uruganda ayoboye rugiye kubikora maze bakabafasha gutanga umusaruro.
Uruganda C&D Pink Mango ni rumwe mu zikora imyenda zitanga icyizere mu Rwanda, cyane ko n’ibyo rukora byatangiye koherezwa mu mahanga. Uretse akazi karwo ka buri munsi rutanga n’umusanzu mu mibereho myiza y’abaturage. Nko muri Mata 2020 rwageneye Guverinoma y’u Rwanda ibikoresho 6000 bishobora kwifashishwa mu gupima ubwandu bwa Coronavirus n’udupfukamunwa ibihumbi 10.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!