Mu kiganiro na The New Times ku wa Gatanu, Mukurarinda Juvenal ukora muri Mininfra yavuze ko inyigo zamaze gukorwa, imirimo yo kubaka uru ruganda ikazarangira bitarenze Kamena 2022.
Ati “Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kigeze ku rwego rwo gutanga isoko, amasezerano ku ikurikiranwa ry’imirimo yasinywe mu Ukuboza 2018.”
Mu 2018 nibwo guverinoma y’u Rwanda yahawe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na Banki y’Ishoramari y’u Burayi (IEB), inguzanyo ya miliyari 98 Frw, azakoreshwa mu kubaka ruriya ruganda. Aya akaziyongeraho andi azatangwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, ni umwe mu bikorwa byitezweho gutuma u Rwanda rugera ku ntego yo kuba mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagera kuri serivisi z’isukura.
Nk’uko Mukurarinda yabisobanuye, uyu mushinga uzaba ugizwe n’ibice bitandukanye birimo kubaka inzira z’amazi zingana na kilometero 89 ndetse n’uruganda ruyatunganya.
Uru ruganda ruzubakwa ku Giticyinyoni mu karere ka Nyarugenge mu byiciro bitatu, rutware miliyoni 262 z’amadolari. Igice cya mbere kizatunganya ku munsi amazi mabi angana na metero kibe 12,000 ava mu bice bya Camp Kigali, Serena Hotel, mu Mujyi rwagati, Muhima na Kiyovu.
Mu gice cya kabiri hazatunganywa amazi aturuka mu bice bya Gisozi na Kacyiru, mu cyiciro cya gatatu hatunganywe mu bice bya Kicukiro na bimwe bya Gasabo.
Uretse kuba ruzatuma umujyi wa Kigali urushaho kugira isoko, abubaka inzu nabo ntibazongera kogorwa no gushyiraho uburyo bubika ndetse bukanatunganya imyanda y’amazi, kuko ava muri izo nyubako azajya ahuzwa n’umuyoboro rusange ugiye uzubakwa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura giheruka gutangaza ko bitewe n’uko gusukura amazi mabi bisaba ikiguzi, abaturage bazajya basabwa kwishyura kugira ngo batwarirwe amazi mabi bakoresheje.



















TANGA IGITEKEREZO