Uyu aho gutanga ubutabera yicishije Abatutsi by’umwihariko mu zahoze ari komini Mabanza na Kayove muri Perefegitura ya Kibuye. Ubu ni muri Rutsiro. Mu 1994 yagiye muri ibi bice by’uburengerazuba bw’u Rwanda akangurira Interahamwe kwica Abatutsi ndetse aziha n’imirongo migari y’uburyo ziri bwicemo.
Uruhare rutaziguye rwa Ntamabyariro muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruherutse kugarukwaho na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe.
Niyonsenga yabigarutseho ubwo yasobanuraga amateka ari mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, mu muhango wo kwibuka Abatutsi barenga ibihumbi 10 barushyinguwemo.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, ruherereye mu Murenge wa Gihango mu Kagari ka Bugina, ku musozi wahozeho Santarali ya Kiliziya Gatolika wa Gitwa waje kwitwa Nyamagumba.
Ntamabyariro Agnes w’imyaka 79, yabaye Minisitiri w’Ubutabera mu 1994, muri Leta yiyise iy’Abatabazi, yavukiye mu yahoze ari Komini Mabanza, Perefegitura ya Kibuye, akaba yarakatiwe igifungo cya burundu.
Amateka agaragaza ko mu mpera za Gicurasi 1994, ubwo Leta yiyise iy’Abatazi yari imaze kwirukanwa mu Mujyi wa Kigali n’Inkotanyi, Ntamabyariro yahungiye muri Segiteri Nyagatovu yavukagamo kuri ubu ni mu Murenge wa Mushubati, uhana imbibi n’ahubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba.
Amateka agaragaza ko Ntamabyariro akigera iwabo muri Segiteri Nyagatovu, mu mpera za Gicurasi yakoresheje inama asaba Abahutu kwica Abatutsi bahereye ku basore.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Phillippe ati “Yagize uruhare runini mu bukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace. Mu gihe yakorwaga yaraje ndetse agera no mu gice cya Kayove, aho hose akangurira Interahamwe kwica anaziha imirongo migari y’uburyo bari bwicemo. Yanongeyeho kuzikangurira gusenya inzu z’Abatutsi mu gusibanganya ibimenyetso.”
Niyonsenga avuga ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banejejwe n’ubutabera bwatanzwe nyuma y’uko akatiwe igifungo cya burundu, ndetse bikwiriye gusiga isomo ryo kuba umuyobozi wese agomba kurinda abo ayobora, akabarinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ntamabyariro yafashwe ku wa 27 Gicurasi 1997, ubwo yari mu kivunge n’izindi mpunzi atashye mu Rwanda. Dosiye ye iregerwa Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ugushyingo 2001, atangira kuburanishwa mu 2007.
Yahamijwe ibyaha bya Jenoside birimo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, gukora urutonde rw’abagombaga kwicwa no kuba yaratanze intwaro zifashishijwe mu kwica Abatutsi.
Ku wa 19 Mutarama 2009, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwamukatiye igifungo cya burundu aza kujuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru, na rwo ruza kongera kumukatira gufungwa burundu, mu cyemezo cyasomwe ku wa 27 Gashyantare 2015.






Ibitekerezo 0