Urukiko rwavuze ko ikirego ASSAR yatanze, kitujuje ibiteganywa n’ingingo ya 80 y’Itegeko n° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko.

ASSAR yari yatanze ikirego ivuga ko inzitizi zose zituma umushahara fatizo ujyaho zivaho, kuko ari ikibazo kibangamiye inyungu rusange z’abaturarwanda muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko.

Tariki 19 Gicurasi uyu mwaka nibwo ibigo 14 bigize iri shyirahamwe rihagarariwe n’abanyamategeko baryo, ryitabye urukiko risaba ko izi nzitizi zose zikurwaho.

Abanyamategeko ba ASSAR aribo Emmanuel Butare na Claudine Umugwaneza, babwiye urukiko ko kuba hatariho umushahara fatizo byazanye icyuho aho kugeza ubu iyo habaye nk’impanuka usanga bikorwa mu buryo butubahirije amategeko.

Bagaragaje ko icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ikirenga mu mwaka wa 2016, aho umucamanza yashyizeho amafaranga ibihumbi bitatu nk'amafaranga agomba gufatwa nk'indishyi za buri munsi ku wakoze impanuka bidafite ishingiro.

Umugwaneza yagize ati “Umucamanza yashyizeho amafaranga atagenwa n'amategeko, dukeneye umushahara fatizo ushingiye ku byiciro by'akazi kandi ukagenwa n'ikigo gifite ubumenyi bukenewe mu bijyanye n'umurimo ari cyo MIFOTRA.”

Speciose Kabibi wari uhagarariye Guverinoma mu rubanza, we yavuze ko atabona ikibazo cyatewe no kutagira umushahara fatizo, cyangwa uburyo byagize ingaruka mbi ku nyungu z'abaturage.

Yagize ati “Nta cyuho mu mategeko gihari, Urukiko rw'Ikirenga rwashyizeho ayo mafaranga kugira ngo hamenyekane amafaranga ntarengwa yo kwishyura uwahohotewe, kandi ibyo birakoreshwa mu gihe hagitegerejwe umushahara fatizo ugenwa n'itegeko rya Minisitiri ”.

Umwe mu bari bitabiriye uru rubanza akaba n’umuyobozi wa Radiant, Marc Rugenera, yavuze ko ayo mafaranga ari menshi ku muntu udafite akazi.

Yagize ati “Urukiko rw'Ikirenga rwaburanishije urubanza mu 2016 maze rwemeza ko ku muntu udafite akazi kazwi iyo apfuye azize impanuka, agenerwa amafaranga ibihumbi bitatu by'indishyi za buri munsi. Ni ukuvuga amafaranga ibihumbi 90 buri kwezi, ubwo ni miliyoni 1.8 ku mwaka.”

“Iyo uwo muntu apfuye afite imyaka 20, indishyi zibarwa hitawe ko yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru afite imyaka 65, urumva ko ufashe miliyoni 1.8 z'amafaranga y'u Rwanda ukazikuba imyaka igera kuri 45 y'akazi, bituma aba miliyoni 81 zigomba kwishyurwa n'umwishingizi.”

Yagaragaje ko ibyo bivuze ko umwarimu uhembwa ibihumbi 30 ku kwezi azahabwa indishyi zishingiye ku mushahara nk'uwo, mu gihe umuntu udafite akazi azahabwa amafaranga 90 000 ku kwezi.

Umwe mu barimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda wari muri uru rubanza, Léonard Sebucensha, yavuze ko guverinoma idakwiye guhatirwa n’abishingizi gushyiraho umushahara fatizo.

Yagize ati “Uburyo bwiza bugezweho bwo gushyiraho umushahara fatizo ni aho leta igomba kugirana inama n'abarebwa n’ikibazo bose mu rwego rw'umurimo harimo abakozi n'abakoresha."

Yavuze ko atabona uburyo ASSAR nk'ishyirahamwe ry'abishingizi ivuga ko irimo guharanira inyungu z'abaturage.

Yagize ati “Isosiyete y'ubwishingizi usanga irengera inyungu zayo n'izishamikiyeho, ntabwo ihangayikishijwe n'inyungu z'Abanyarwanda bose ".

Kuri uyu wa Gatanu ukiko rw’Ikirenga nibwo rwemeje ko ikirego cyatanzwe na ASSAR kitakiriwe.

Icyo itegeko urukiko rwashingiyeho rivuga

Ingingo ya 80 y’Itegeko n° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ivuga ku itangwa ry’ikirego n’icyemezo cy’Urukiko ku mpaka zishingiye ku burenganzira bw’inyungu rusange.

Bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa urwego rwa Leta, umutwe wa Politiki, isosiyete y’ubucuruzi, umuryango utegamiye kuri Leta n’ishyirahamwe bifite ubuzima gatozi ashobora gutanga ikirego gisaba kubungabunga cyangwa gukuraho imbogamizi zibangamiye inyungu rusange z’igihugu, umutungo kamere wacyo, abagituye cyangwa igice cyabo.

Ivuga ko urega agomba kugaragaza mu mwanzuro we inyungu rusange zemewe aharanira, aho akomora mu mategeko ishingiro ry’uburenganzira aharanira.

Agomba gushyira ku mugereka w’imyanzuro inyigo yakozwe n’abahanga igaragaza uburemere bw’ikibazo avuga, uburyo yagerageje kugikemura yifashishije inzego za Leta bikananirana n’ingaruka kutacyitaho byagira.

Urukiko rw'Ikirenga rwavuze ko ASSAR itagaragaza inyungu abaturage bafite mu kuba yaratanze ikirego
Urukiko rw'Ikirenga rwavuze ko ASSAR itagaragaza inyungu abaturage bafite mu kuba yaratanze ikirego