00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rurahatanira ibihembo Nyafurika by’ubugeni mu nyubako

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2017 saa 10:04
Yasuwe :

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwashyizwe ku rutonde rw’imishinga ihatanira ibihembo Nyafurika mu bijyanye n’ubugeni mu guhanga inyubako ‘Africa Architecture Awards’, bizatangwa ku nshuro ya mbere ku wa 28 Nzeri uyu mwaka.

Itsinda ryo muri Afurika y’Epfo, Saint-Gobain Group, ritegura ibi bihembo, ku wa Kane w’iki cyumweru ryatangaje urutonde rw’imishinga 20 ihatana mu byiciro bitandukanye, aho igihembo nyamukuru ari ibihumbi 10 by’amadolari.

Ibi bihembo bigamije gushimira indashyikirwa mu guhanga ubugeni no gutuma abantu bamenya akamaro kabyo muri Afurika.

Umuyobozi w’abateguye ibi bihembo, Evan Lockhart-Barker, asobanura ko byateguwe mu rwego rwo kugaragaza udushya duhangwa muri Afurika cyane cyane mu buryo bw’ubugeni mu guhanga inyubako.

Yagize ati “Saint-Gobain yafatanyije n’abandi babisobanukiwe mu gushyiraho iyi gahunda, kugira ngo ibi bihembo bigere ku ntego kandi binatere imbere.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwafunguwe ku mugaragaro kuwa 7 Mata 2004. Rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera ku bihumbi 250.

Abazatsinda muri buri cyiciro n’uzegukana igihembo nyamukuru, bazatangazwa mu muhango uzabera mu nzu ndangamurage ya Zeitz Museum of Contemporary Art Africa iri i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Mu mishinga irenga 500 yari yiyandikishije kwitabira ibi bihembo kugeza ku wa 14 Nyakanga 2017, igera kuri 307 yo mu bihugu 32 bya Afurika, ni yo yabashije kunoza ibijyanye no kwiyandikisha ibasha no kwemererwa kwinjira mu irushanwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages