Ni impinduka zikubiye mu Iteka rya Minisitiri n° 005/26/10/TC ryo ku wa 29/06/2026 rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire.
Kuva yatangira abarenga miliyoni 4,3 bamaze kwiyandikisha kandi banizigamira agera kuri miliyari 53,7 Frw.
Muri rusange muri EjoHeza harimo miliyari 79,5 Frw ziri mu mutungo mbumbe w’ikigega, harimo inyungu n’inkunga ya Leta.
Iteka rya Minisitiri riteganya ko iyo ubwizigame bw’umunyamuryango ufite imyaka 55 y’amavuko n’inyungu zabwo bingana nibura na 2.000.000 Frw umunyamuryango yemerewe kubikuza amafaranga angana na 25% by’umubare mbumbe wayo.
Umuyobozi yishyura buri kwezi umunyamuryango amafaranga asigaye abariwe ku gihe gisanzwe cy’imyaka 20.
Icyakora, umunyamuryango utangiye guhabwa pansiyo nyuma y’imyaka 55 y’amavuko ashobora kuyihabwa mu byiciro yihitiyemo, ariko ntashobora guhabwa icyiciro cya nyuma mbere y’uko ageza ku myaka 75 y’amavuko.
Amafaranga yishyurwa buri kwezi ashyirwa ku gaciro ifaranga rigezeho.
Ijanisha ku bwizigame n’inyungu zabwo umunyamuryango yemerewe kubikuza rishobora kurenga 25% iyo amafaranga asigaye atuma hatangwa amafaranga ya pansiyo ya buri kwezi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko ngengamikorere y’ubwizigame bw’igihe kirekire.
Iyo ubwizigame n’inyungu zabwo by’umunyamuryango ufite imyaka 55 y’amavuko cyangwa irenga bitagera ku miliyoni 2 Frw, ashobora guhitamo guhabwa ingunga imwe ubwizigame bwose n’inyungu zabwo cyangwa kubihabwa mu byiciro yihitiyemo.
Umunyamuryango ufite imyaka 55 y’amavuko kandi ufite uburenganzira bwo guhabwa amafaranga ya pansiyo ya buri kwezi mu bundi bwiteganyirize bwa Leta, yemerewe guhabwa ingunga imwe ubwizigame bwose n’inyungu zabwo.
Ashobora kandi guhitamo guhabwa ubwizigame n’inyungu zabwo mu byiciro.
Iyo umunyamuryango apfuye afite nibura imyaka 55 y’amavuko, abazungura bafite uburenganzira bwo guhitamo guhabwa ingunga imwe ubwizigame bw’uwapfuye n’inyungu zabwo cyangwa kubihabwa mu byiciro buri kwezi.
Abazungura b’umunyamuryango upfuye ataruzuza imyaka 55 y’amavuko bafite uburenganzira bwo guhabwa ingunga imwe ubwizigame bwose n’inyungu zabwo by’umunyamuryango upfuye.
Umunyamuryango ugize ubumuga buhoraho cyangwa uburwayi budakira, bumubuza burundu gukomeza imirimo asanzwe akora bityo akaba adashobora gukomeza gutanga umusanzu muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire atarageza ku myaka 55 y’amavuko ashobora guhitamo guhabwa ingunga imwe ubwizigame bwe bwose n’inyungu zabwo cyangwa kubihabwa mu byiciro yihitiyemo.
Ni mu gihe umunyamuryango ufite nibura imyaka 55 y’amavuko ugize ubumuga buhoraho cyangwa uburwayi budakira ashobora guhitamo guhabwa ingunga imwe ubwizigame bwose n’inyungu zabwo.
Ubumuga buhoraho cyangwa uburwayi budakira bivugwa muri iyi ngingo byemezwa n’Akanama k’abaganga.
Ku munyamuryango w’umunyamahanga uvuye burundu ku butaka bw’u Rwanda afite uburenganzira bwo kubikuza ingunga imwe ubwizigame bwose n’inyungu zabwo biri kuri konti y’ubwizigame bw’igihe kirekire, abanje kwereka umuyobozi inyandiko za ngombwa zemeza ko agiye burundu.
Iri teka rishimangira ko umunyamuryango utarageza ku myaka 55 y’amavuko yemerewe gukoresha igice cy’ubwizigame hamwe n’inyungu zabwo, kugeza kuri 30% by’amafaranga y’ubwizigame arenze ku mafaranga y’ubwizigame fatizo ateganywa n’amategeko ngengamikorere y’ubwizigame bw’igihe kirekire.
Uhisemo gukoresha igice cy’ubwizigame akomeza kugira uburenganzira ku nyungu zari zimaze kubarwa ku bwizigame yari afite mbere y’uko icyo gice gikoreshwa.
Icyakora, igice cy’ubwizigame cyashyizwe mu gice gishobora gukoreshwa ntigikomeza kubarirwa inyungu zingana nk’iz’ubwizigame bw’igihe kirekire guhera ku munsi umunyamuryango afatiye icyemezo cyo kugikura mu bwizigame bw’igihe kirekire.
Igice cy’ubwizigame gisigaye, kingana nibura na 70%, gikomeza kubyara inyungu.
Inyungu zamaze kubarwa ku mafaranga umunyamuryango yari afite mbere yo gukoresha igice cy’ubwizigame bwe zikomeza kwishyurwa umunyamuryango.
Ibigenerwa umunyamuryango abihabwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi umuyobozi yakiriyeho dosiye yuzuye, irimo ibisabwa byose kuri buri cyiciro cy’ibigenerwa umunyamuryango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!