Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, lemonde, Theguardian n’ibindi, Misao Okawa yavutse tariki 5 Gicurasi mu 1898.
Mu mwaka w’2013, Misao Okawa yegukanye igihembo cya “Guiness de Record” nk’umuntu ufite imyaka myinshi kurusha abandi ku isi, icyo gihe yari asimbuye undi Muyapanikazi wari umaze gupfa afite imyaka 115.
Misao Okawa yari umubyeyi w’abana batatu, afite abuzukuru bane n’abuzukuruza batandatu.
Mu baturanyi be harimo n’umuhungu we w’imfura ufite imyaka 92, ariko akaba ataritaweho mu gihe cy’imyaka ibiri.
Mu bukecuru bwe yagaragaraga nk’umuntu ukomeye, ndetse yabazwa ibanga afite ryo kuramba akavuga ko ntabyo azi.
Uwakurikiraga Okawa mu bukure ni umusaza witwa Sakari Momoi, na we w’umuyapani akaba afite imyaka 112, yavutse ku wa 05 Gashyantare 1903.
Nk’uko ibarura ryo mu kwezi kw’Ukwakira mu 2014 ribigaragaza, igihugu cy’u Buyapani gifite abantu 59.000 bageze mu myaka ijana, muri bo abagore bakaba bagize 87% .
Nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Buyapani, mu mwaka wa 2013 icyizere cyo kubaho muri icyo gihugu cyageze ku myaka 80 ku bagabo, naho ku bagore kiba imyaka 86.
Kimwe cya kane (1/4) cy’abatuye igihugu cy’Ubuyapani, bafite hejuru y’imyaka 65, uyu mubare bikaba biteganyijwe ko wazamukaho 40% kugeza mu mwaka wa 2060.
Twitter: @KAYITAREJean



















TANGA IGITEKEREZO