00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwizeyimana Boneventure yegukanye irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 June 2013 saa 07:27
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare FERWACY ifatanyije na CNLG na RGB bateguye irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’imikino.
Iri rushanwa ryaranzwe n’imikino inyuranye harimo isiganwa ry’amagare, ryabaye ku wa gatandatu tariki 15 Kamena ,ryitabiriwe n’abakinnyi 45, barimo abagabo 35 n’abakobwa 10 gusa. Abagabo basiganwaga bakaba bahagurukiye i Nyanza ya Kicukiro ku rwibutso berekeza i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bakongera bakagaruka i (…)

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare FERWACY ifatanyije na CNLG na RGB bateguye irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’imikino.

Iri rushanwa ryaranzwe n’imikino inyuranye harimo isiganwa ry’amagare, ryabaye ku wa gatandatu tariki 15 Kamena ,ryitabiriwe n’abakinnyi 45, barimo abagabo 35 n’abakobwa 10 gusa.

Abagabo basiganwaga bakaba bahagurukiye i Nyanza ya Kicukiro ku rwibutso berekeza i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bakongera bakagaruka i Nyanza ya Kicukiro. Abagabo basiganwe ahareshya na kilometero 107, na ho abagore bakora urugendo rureshya na Kilometero 20 kuko bagarukiye i Nyamata.

Umukinnyi wa mbere yahawe umudari wa zahabu, uwa kabiri ahabwa uwa feza na ho uwabaye uwa gatatu yahawe umudari wa bronze mu bahungu n’abakobwa.

Nyuma y’iri rushanwa hakurikiyeho ibiganiro ahanasomwe amwe mu mazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari basanzwe bari muri siporo y’amagare.

Dore uko bakurikiranye

Abahungu

1. Uwizeyimana Bonaventure 2h47’25’’

2. Uwizeye Jean Claude 2h48’04’’

3. Byukusenge Nathan 2h50’16’’

4. Ruhumuriza Abraham 2h50’16’’

5. Gasore Hategeka 2h50’16’’

Abakobwa

1. Girubuntu Jeanne d’Arc 29’20’’

2. Niyonsaba Clementine 30’33’’

3. Ingabire Benitha 30’34’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages