00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uzavuga ko wabaye mubi ubikuye he?- Bamporiki ahanura urubyiruko

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 March 2022 saa 09:51
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kwirinda kugwa mu cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari amahano kubona umuntu wavutse nyuma yayo akora ibintu nk’ibyo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe mu muganda wihariye w’urubyiruko wabereye mu gihugu hose.

Mu Karere ka Nyamagabe hakozwe ibikorwa byo gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 50.

Batunganyije n’umuhanda ugana kuri urwo rwibutso ndetse batera indabo munsi yarwo ahabonetse imibiri y’Abatutsi isaga 100 mu 2019.

Nyuma y’uwo muganda, Bamporiki yaganiriye n’urubyiruko arwibutsa ko Jenoside igira ibyiciro bitatu ari byo kuyitegura, kuyishyira mu bikorwa ndetse no kuyihakana cyangwa kuyipfobya.

By’umwihariko yasabye urubyiruko kwirinda guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’abantu bake ishyirwa mu bikorwa na benshi. Ariko icya gatatu cyitwa kuyipfobya no kuyihakana, usanga umwana yaravutse Jenoside imaze imyaka 10 ibaye wajya kumva ukumva mu gihe twibuka arashinjwa icyaha cyo gupfobya Jenoside.”
“Ni ukuvuga ngo cya cyaha abantu bateguye udahari, bakoze udahari, wowe winjiye mu kubatera inkunga ku cyiciro cya gatatu cyitwa kugihakana. Ufatwa rero nk’umunyacyaha kuva mu ntangiriro yacyo.”

Yavuze ko n’uwaba akomoka mu muryango wakoze Jenoside akwiye kwitandukanya n’ingengabitekerezo yayo, agaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Ati “Ikibabaje cyane ni ukobona umwana kubera ko se cyangwa nyina yakoze Jenoside ugasanga afite imitekerereze nk’iya se cyangwa iya nyina kandi yarakuriye mu gihugu kumubwira kiti ‘ibyaha by’ababyeyi bawe ni ibyaha byabo’ wowe uri mu gihugu kiguha amahirwe yo gukora ibyo ugomba gukora na we ukazabazwa ibyawe mu gihe cyawe.”

Uzavuga ko wabaye mubi ubikuye he?

Bamporiki yavuze ko abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abo yabaye bakiri bato, bagize amahirwe yo guhabwa uburere bwiza mu gihugu cyiza, bityo badakwiye kuba abantu babi.

Ati “Ukavukira mu ntekerezo ngari z’Inkotanyi ukavukira muri Leta y’Ubumwe ishyira Abanyarwanda hamwe ngo bubake u Rwanda, warangiza ukajya gutekereza nk’umugome kandi utarerwa kigome.”

“Ku ishuri no mu nsengero ahantu hose duhurira n’abantu inyigisho duhabwa ni izitugira umwe, ni inyigisho zitwubaka zituma dukomeza kubaka u Rwanda rumwe. Uzavuga ko wabaye mubi ubikuye he? Uzavuga ko wananiwe kubaka u Rwanda ubikuye he?”

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye uwo muganda bavuze ko biteguye gukora ibikorwa byubaka igihugu birinda ikibi.
Mushimiyimana Anathalie wari afite imyaka ibiri mu 1994 niwe watanze amakuru y’ahabonetse iyo mibiri isaga 100 mu 2019 nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Yavuze ko icyo yatojwe ari ukudahishira ikibi.

Ishimwe Dieudonné yavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu biyemeje gukora ibikorwa bicyubaka.

Umuganda udasanzwe w’urubyiruko uba inshuro imwe mu gihembwe aho bahuza imbaraga bagakora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu.

Bamporiki yifatanyije n'urubyiruko mu muganda wo gusukura urwibutso
Uyu muganda wabereye mu Karere ka Nyamagabe aho Bamporiki yifatanyije n'urubyiruko
Hakozwe ibikorwa byo gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 50
Mu Karere ka Nyamagabe hakozwe ibikorwa byo gusukura Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 50
Urubyiruko rw'i Nyamagabe ruteze amatwi impanuro za Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko kwirinda kugwa mu cyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages