00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheja urwaye ikibyimba ku bwonko yajyanywe kuvurizwa mu Buhinde

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 October 2017 saa 08:16
Yasuwe :

Gasana Sheja w’imyaka itatu umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba ku bwonko yajyanywe mu Buhinde aho agiye kwitabwaho n’inzobere zo mu bitaro bya Apollo CBCC Hospital Cancer Care.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017 ni bwo Sheja n’umubyeyi we Kayitesi Christine bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe berekeza mu Buhinde.

Kayitesi utuye mu Murenge wa Muyumbo ho mu Karere ka Rwamagana, yavurije Sheja mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda birananirana, abaganga bamusaba kumujyana mu byo mu Buhinde, aho yasabwaga ibihumbi 25 by’amadorali ya Amerika ngo umwana we avuzwe.

Kuva icyo gihe hatangiye gukusanywa inkunga yo kumufasha kujya kwivuza hategurwa ibikorwa by’urukundo n’umugoroba wiswe ‘A Night for Sheja, Together for Sheja’ byakusanyirijwemo amafaranga asaga miliyoni zirindwi z’amanyarwanda.

Umwe mu bagize itsinda ryateguraga igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa Sheja, Uwagaba Caleb Joseph, yatangarije IGIHE ko hakozwe ubuvugizi ku buryo ibitaro byabaciye 6,000 by’amadorali ya Amerika, akabakaba miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Ni urugendo rutari rworoshye rurimo kwitanga kuri buri wese ariko ndashima Imana ko Sheja agiye kwivuza nkuko twabyifuzaga. Azivuriza muri Apollo Cbcc Hospital Cancer Care, ibitaro biri mu bikomeye mu Buhinde. Mu rugendo rwa Sheja, Imana yakoze igitangaza kuko hari hakenewe 27, 500 by’amadorali ya Amerika ariko ku bufatanye na Rapha Foundation Africa n’Ikigo gishinzwe kurwanya Kanseri mu bana, Rwanda Children Cancer Relief (RCCR) ibitaro byabaciye agera ku 6,000.”

Aya mafaranga azavamo ibyo Sheja na nyina bazakenera byose mu minsi 18 bazamara mu Buhinde irimo umunani bari mu bitaro biri mu Mujyi wa Ahmedabad muri Leta ya Gujarat mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Gasana Sheja umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba ku bwonko yajyanywe kuvurizwa mu Buhinde
Sheja azavurirwa muri Apollo Cbcc Hospital Cancer Care, ibitaro biri mu bikomeye mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages