00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ayebare yashimye Gen Muhoozi wazahuye umubano w’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 May 2026 saa 02:31
Yasuwe :

Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, yashimiye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, agaragaza ko yakumiriye amakuba yashoboraga kubaho ubwo yabashaga guhosha umwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ubwo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda wari ukomeje gufata indi ntera, Gen Muhoozi Kainerugaba yagize uruhare runini mu kongera kubanisha ibi bihugu.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Gen Muhoozi yashimye Ayebare wagiriwe icyizere na Perezida Museveni akamugira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Uganda.

Ati “Ndashaka kwifuriza ishya n’ihirwe umuvandimwe wanjye Adonia Ayebare ku kuba yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Guhera uyu munsi ntegereje ubujyanama ku bijyanye n’ibibazo by’ububanyi n’amahanga buvuye kuri Mzee (Museveni) na Adonia.”

Adonia Ayebare na we yahise yifashisha X, asubiza Gen Muhoozi ku cyizere akomeje kugirirwa cyo gukorana na we mu ngeri zitandukanye.

Yemeje ko agenda akuramo ubunararibonye kandi ko na we ategereje amabwiriza azahabwa na Museveni ndetse na Gen Muhoozi.

Yakomeje agaragaza ko dipolomasi ari umurongo wa mbere mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, ashimangira ko ibyo Gen Muhoozi yakoze muri yo na byo byivugira.

Yakomeje ati “Ibikorwa byawe muri dipolomasi birivugira ubwabyo, twari twagonganye n’inshuti zacu mu Rwanda, ukumira ishyano. Umubano wacu na RDC, Sudani y’Epfo n’ahandi nshobora gukomeza kuvuga. Niteguye kugendera ku mabwiriza Afande.”

Dr Ayebare ni umwe mu bazobereye ububanyi n’amahanga byagera ku mubano w’u Rwanda na Uganda bikaba umwihariko kuko yabaye Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, aba intumwa yihariye ya Museveni i Kigali mu gihe hari umwuka mubi.

Ubumenyi bwa Dr. Ayebare ku Rwanda burenze ubwo mu rwego rwa dipolomasi, cyane ko ahafite inkomoko kuko se ni Umunya-Uganda, nyina akaba Umunyarwandakazi.

Mu gihe Dr. Ayebare yari intumwa yihariye ya Museveni, yoherejwe i Kigali kugira ngo ageze kuri Perezida Paul Kagame ubutumwa bw’uko umubano w’ibihugu byombi wazahurwa.

Inzinduko Dr. Ayebare yagiriye mu Rwanda zakurikiwe n’izo umuhungu wa Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye i Kigali, zafatiwemo icyemezo cyo gusubukura umubano mwiza.

Dr Ayebare aherutse kuvuga ko icyizere cyo kongera kuzahuka k’umubano w’u Rwanda na Uganda cyagarutse ubwo Gen Muhoozi yinjiraga mu kibazo.

Ati "Namaze imyaka myinshi nkora kuri iki kibazo ariko nakubwira ko kugeza igihe Umugaba Mukuru w’Ingabo zacu uriho ubu yabyinjiragamo, ari bwo byafashe umurongo. Inzira za dipolomasi zari zaramaze gupfa kubera kutitwara neza mu gukemura aya makimbirane. Twari dukeneye umuntu uza agatekereza byagutse, yumvaga neza inyungu ndetse n’akamaro k’umubano w’u Rwanda na Uganda, urujya n’uruza hagati y’abantu ndetse n’amateka."

Uretse kuba Gen Muhoozi azi neza amateka y’ibihugu byombi n’inyungu ziri mu mubano bifitanye, Dr Ayebare ashimangira ko ikindi cyamufashije ari umwanya afite mu Ngabo za Uganda, kuba umuhungu wa Perezida Museveni ndetse n’inshuti ya Perezida Kagame.

Ati "Yagize n’amahirwe yihariye yo kuba uwo ari we, kuba Umuyobozi w’ingabo, umuhungu wa Perezida, ariko n’umubano wa hafi afitanye na Perezida Kagame, kandi uwo mwanya yawukoresheje neza mu kongera gufungura umubano hagati y’ibihugu bibiri kandi mu gihe gito."

"Yabyinjiyemo mu 2019, mu gihe cy’ibyumweru bibiri asura Perezida Kagame, ubundi umupaka urafungurwa."

Uruzinduko rwashibutsemo icyemezo cyo gufungura umupaka ni urwo Gen Muhoozi yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, yashimiye Gen Muhoozi Kainerugaba ku ruhare yagize mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Uganda
Ayebare Adonia yakunze kugirira inzinduko mu Rwanda akakirwa n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame
Adonia Ayebare wagizwe Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Uganda, yavuze ko yiteguye kubahiriza amabwiriza azahabwa n'Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu akaba n’Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages