Hashize iminsi hirya no hino abantu binubira ingano y’amafaranga basabwa kwishyura amazi bakoresheje, bamwe bakavuga ko yikubye inshuro nyinshi ugereranyije n’uko bishyuraga mbere y’uko ibiciro bivugururwa.
Uku kwinuba kwatangiye muri Gashyantare 2019 ubwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangazaga ibiciro bishya by’amazi, bamwe bakavuga ko biri hejuru ariko inzego zibishinzwe zigakomeza kugaragaza ko ibiciro bidahanitse, ko ahubwo ikibazo cyashakirwa ahandi.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa WASAC bwahaye itangazamakuru kuri uyu wa 30 Ukwakira, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Eng Aimé Muzola, yavuze ko hari ingero zitandukanye z’uburyo amazi akoreshwa nabi, abantu babizi cyangwa batabizi.
Yavuze ko hari nk’abafite ubwogero bubamo amazi ashyushye, ubusanzwe iyo ugifungura amazi habanza kuza akonje, abantu bakayareka akameneka kugeza haje ashyushye.
Yakomeje ati “Nta muntu woza amenyo munsi y’iminota ibiri. Urafunguye amazi arimo kumeneka, urayogeje, utangiye kwiyunyuguza, iminota ibiri niyo mike. Buriya mu minota ibiri hashobora kugenda amajerekani abiri. Niba amenyo 32 ushobora kuyogesha amajerekani abiri ku munsi uri ingaragu, noneho ibaze urugo rufite abantu barenze bane!”
Eng Muzola yavuze no ku bakozi bo mu rugo ngo usanga basesagura amazi igihe bogereza ibyombo kuri robine, hagira ubahamaragara cyangwa bakajya guteka bagasiga amazi ameneka.
Ati “Iyo umukozi abikoze gutyo ntabwo ubimenya. Gusa iyo inyemezabwishyu ije nawe nk’abandi bose cyangwa nanjye nishyize mu kigwi cy’abandi, ndavuga nti ‘ni gute nakwishyura ibihumbi 40Frw?”
Ku bantu bafite ubwiherero bukoresha amazi, Muzola yavuze ko hari ubwo umuntu akanda ahabigenewe kugira ngo amazi asohoke yarangiza agasiga amazi akigenda, yaba atirirwa mu rugo, amazi akameneka umunsi wose.
Ati “Muzabibona aho umuntu avuga ngo iyi nyemezabwishyu mwampaye yikubye gatanu kandi ndi ingaragu, ni gute nkoresha ibihumbi 30Frw? Yabimbwira nanjye nkavuga nti ‘ayo mazi aba yagiye he? Ariko aba yagiye muri ubwo buryo tutitondera.”
WASAC igaragaza ko kuva ubwo abaturage bijujutiraga ko ibiciro byazamutse, yakiriye abafatabuguzi bafite ibibazo by’uko bishyujwe amafaranga menshi basaga 6000, bangana na 5% by’abakiliya bayo bose basaga 216 000.






Ibitekerezo 0