00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WaterAid Rwanda yatanze impuruza ku ikwirakwizwa ry’amazi meza

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 March 2018 saa 02:54
Yasuwe :

Umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’isuku n’isukura, WaterAid Rwanda washishikarije leta gushyira imbaraga mu gukwirakwiza amazi meza, niba rwifuza kugera ku ngingo ya gatandatu y’Intego z’iterambere rirambye(SDGs) bitarenze 2030.

Ni mu gihe habura amezi make ngo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateranire Inama yo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Abibumbye, aho mu by’ibanze bizigirwamo harimo ingingo ya gatandatu ya SDGs irebana n’amazi, isuku n’isukura.

WaterAid Rwanda igaragaza ko mu gihe nta mazi meza, isuku ndetse n’isukura, bigoye ko izindi ntego zirimo izirebana n’uburinganire, uburezi, ubuzima no kurandura imirire mibi zigerwaho.

Uyu muryango ugaragaza ko igihe Abanyarwanda batabasha kugera kuri ibi bintu by’ibanze, u Rwanda rutazabasha guhashya ubukene n’indwara z’ibyorezo, mu gihe abaturage bo bazaba bavukijwe uburenganzira bwabo bwo kunywa amazi meza ndetse n’isuku.

Umuyobozi wa WaterAid mu Rwanda, Maurice Kwizera, yavuze ko gushora imari mu bijyanye n’amazi n’isuku bigahuzwa n’ubuzima n’imirire myiza byihutirwa, kuko kwihuta kw’iterambere ryabyo bizarokora ubuzima, bikihutisha iterambere ndetse n’imibereho y’abatari bake bari mu bukene bukabije igahinduka.

Ati “ Tuzi neza ko buri wese, aho ari hose abashije kugera ku mazi meza, ubwiherero bukoze neza, ndetse n’isuku, twatangira gutanga umusanzu mu gushyira iherezo ku bukene bukabije, tukabasha kugira ejo heza harambye. Ariko tugomba guhaguruka nonaha kugira ngo ibi tubigereho.”

Yakomeje avuga ko guverinoma y’u Rwanda ikwiye gushyira imbere kugeza amazi meza n’ibikorwa bijyanye n’isuku ku baturage, kuko aribyo musingi w’uburumbuke mu muryango Nyarwanda.

WaterAid igaragaza ko buri dolari rimwe rishowe mu bikorwa bigamije kugeza ku baturage amazi meza, isuku n’isukura, inyungu yinjira mu bukungu bw’igihugu iba iri ku mpuzandengo y’amadolari ane.

Nk’uko bigaragazwa n’uyu muryango, ku isi yose habarurwa abantu miliyoni 844 batagira amazi meza, mu gihe umuntu umwe muri batatu abaho adafite ibikorwaremezo bijyanye n’isuku.

Mu Rwanda honyine habarurwa abagera kuri miliyoni 1.3 batabasha kugera ku mazi meza naho abasaga miliyoni 1.5 nta bwiherero butunganye bagira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages