Hakizimana amaze igihe atuye mu Mujyi wa Madrid, avuga ko kugera kuri urwo rwego byaturutse ku nzozi yari afite zo gukora ubushakashatsi mu ikoranabuhanga, gushaka amakuru ku mahirwe yo kwiga mu mahanga no kugira umuhate wo kuyabyaza umusaruro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Hakizimana yavuze ko yatangiye gushaka amahirwe yo gukomeza amasomo mu bihugu byateye imbere mu burezi n'ikoranabuhanga, aza guhitamo Espagne.

Yagize ati “Byaturutse ku bushake n’umuhate nari mfite wo kuzuza inzozi zanjye zo kwiga no gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Yakomeje ati “Nifuzaga kwiga ubushakashatsi n’ikoranabuhanga kuko nabonaga ko hari ibihugu byateye imbere cyane muri ibyo bijyanye n’uburezi n’iterambere ry’ikoranabuhanga.”

Nyuma yo gushaka amakuru no kuzuza ibisabwa, yasabye kwiga muri kaminuza yo muri Espagne, arabyemererwa. Mu gihe yakomezaga amasomo, yaje no kubona akazi mu bushakashatsi ku bwenge buhangano muri Kaminuza ya UC3M.

Ati “Nakoze ubusabe muri kaminuza, ndemererwa, ndetse nyuma yaho mbona n’akazi. Ubu nkora nk’umushakashatsi mu bijyanye n’ubwenge buhangano, ari na byo bijyanye n’amasomo ya PhD ndimo kurangiza.”

Hakizimana avuga ko urugendo rwe rumwemeza ko urubyiruko rw'Abanyarwanda rushobora kugera ku ntego zaryo mu gihe rushatse amakuru ahagije ku mahirwe ahari kandi rukagira umuhate wo kuyabyaza umusaruro.

Ati “Ibyo byose byaturutse ku kuba narafashe icyemezo cyo gukurikirana inzozi zanjye, nkashaka amakuru, nkuzuza ibisabwa kandi nkagira umuhate wo kugera ku ntego.”

Yagaragaje amahirwe yo kwiga PhD muri Espagne.

Hakizimana yavuze ko kimwe mu byamushimishije muri Espagne ari amahirwe iki gihugu giha abanyeshuri bifuza gukomeza amasomo, cyane cyane abashaka gukora ubushakashatsi.

Yasobanuye ko muri zimwe muri kaminuza za Leta, umuntu ashobora kwiga PhD yishyura amafaranga yo kwiyandikisha gusa atarenze amadolari ya Amerika 500 ku mwaka.

Yagize ati “Mu masomo ya PhD, hari aho umuntu yishyura amafaranga yo kwiyandikisha, ariko ashobora kutarenza amadolari ya Amerika 500 ku mwaka. Iyo amaze kwishyura ayo mafaranga, ntayandi yongera kwishyura y’amasomo.”

Icyakora, yavuze ko uwifuza kwiga muri Espagne agomba guteganya amafaranga yo kumutunga, kuko kuba amashuri ahendutse bidasobanuye ko n'ibindi bikenerwa mu buzima ari ubuntu. Bisaba gukora ukabifatanya ni kwiga, ariko birashonoka.

Ati “Icyo bisaba ni uko umuntu aba afite uburyo bwo kwibeshaho mu buzima busanzwe, kuko amafaranga y’ubukode, ibiribwa, ingendo n’ibindi bikenerwa buri munsi ubyishakamo.”

Yagaragaje ko aya mahirwe ashobora gufasha urubyiruko rw'Abanyarwanda rufite ubushobozi buke bwo gukomeza amashuri mu mahanga.

Ati “Iyo ugereranyije n’ibindi bihugu, nk’u Bwongereza, aho hari gahunda z’amasomo zishobora gusaba amafaranga menshi cyane, Espagne ishobora kuba amahitamo meza ku muntu ushaka kwiga ariko afite ubushobozi buke.”

Yasabye abifuza gukomeza amasomo gukora ubushakashatsi ku mashuri n'uburyo bwo kuyajyamo, aho guheranwa n'igitekerezo cy'uko kwiga mu mahanga bisaba amafaranga menshi.

Ati “Ni yo mpamvu nasaba urubyiruko rw’Abanyarwanda gukora ubushakashatsi ku mahirwe ahari, rukareba ibisabwa, rukagerageza kuyabyaza umusaruro.”

Yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga

Nk'umuntu ukora ubushakashatsi mu bwenge buhangano, Hakizimana avuga ko iyo agereranyije ubuzima bwo mu Rwanda n'ubwo yabonye mu mahanga, arushaho guha agaciro iterambere igihugu cye kimaze kugeraho.

Yagaragaje ko serivisi zimwe z'ikoranabuhanga Abanyarwanda basigaye bakoresha buri munsi zerekana intambwe igihugu cyateye mu kwimakaza ikoranabuhanga.

Yagize ati “Hari umugani uvuga ngo ‘Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.’ Hari ibintu umuntu abana na byo buri munsi ntabashe kumenya agaciro kabyo, ariko iyo ugeze mu mahanga ukabona uko abandi babayeho, ni bwo ubasha kubisobanukirwa neza.”

Yakomeje ati “Iyo ugeze mu bindi bihugu, ubona ibintu byinshi bituma urushaho kumva agaciro k’iterambere u Rwanda rwagezeho, cyane cyane mu burezi n’ikoranabuhanga.”

Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga, ku buryo abaturage benshi bashobora gukoresha telefone mu guhanahana amakuru, kohereza amafaranga no kubona serivisi zitandukanye.

Hakizimana yavuze ko ashimishwa n’ibyemezo byafashwe na Perezida Paul Kagame byo gushyira imbere no gushishikariza abaturage ibijyanye n’ikoranabuhanga, akomeza avuga ko byarumye we n’abandi batinyuka bakajya kubyiga.

Ati “Njye ndi umushakashatsi mu bijyanye n’ubwenge buhangano, kandi mbona ko iterambere ry’u Rwanda muri uru rwego rifitanye isano n’imbaraga zashyizwe mu burezi no mu ikoranabuhanga.”

Hakizimana yavuze ko iyo asubije amaso inyuma akareba amateka y'u Rwanda, asanga intambwe rwateye mu burezi n'ikoranabuhanga ariryo kwishimira no gukomeza.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwari rukeneye kongera kwiyubaka mu nzego nyinshi. Ntekereza ko gushyira imbaraga mu burezi, ikoranabuhanga no mu iterambere ry’abaturage byagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwiyubaka.”

Amahirwe y'ubucuruzi ari muri Espagne

Usibye amahirwe yo kwiga no gukora ubushakashatsi, Hakizimana yavuze ko Espagne ifite isoko ry'ibicuruzwa by'ubuhinzi Abanyarwanda bashobora kwigaho uburyo bwo kuribyaza umusaruro.

Nubwo atari umuhanga mu bucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi, yavuze ko hari aho ikilo cy'imyumbati kigurishwa amayero atandatu, angana na hafi ibihumbi 10 Frw, ndetse n'avoka eshatu nto zikagurishwa nkayo mafaranga.

Yagize ati “Tekereza umuhinzi wo mu Rwanda ufite umurima munini w’imyumbati, ashoboye kubona isoko ryo muri Espagne no kugeza umusaruro we ku baguzi. Iyo urebye ingano y’umusaruro ashobora kohereza, ushobora kubona ko hari amahirwe ashobora kuvamo inyungu.”

Icyakora, yavuze ko abashaka kujya muri ubwo bucuruzi bagomba kubanza gusuzuma ibiciro, ubwikorezi, amabwiriza agenga ibiribwa n'ibisabwa kugira ngo ibicuruzwa byinjire ku isoko.

Ati “Sinavuga ko ari ubucuruzi bwunguka byanze bikunze, ariko ni amahirwe umuntu yakwiga akareba niba yayabyaza umusaruro.”

Yishimiye Leta yabahaye Ambasade y'u Rwanda muri Espagne

Hakizimana yavuze ko mu myaka amaze muri Espagne, kimwe mu bibazo Abanyarwanda bahatuye bahuraga na byo ari ukujya gushaka serivisi za Ambasade y'u Rwanda i Paris mu Bufaransa.

Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarafunguye Ambasade yarwo muri Espagne bizorohereza Abanyarwanda kubona serivisi no kurushaho kwegerana.

Yagize ati “Ku muntu uba kure y’igihugu cye, kubona ko igihugu cye gifite Ambasade aho atuye ni ikintu gikomeye. Iyo Ambasade y’igihugu cyawe iri mu gihugu utuyemo, bituma utumva ko uri wenyine cyangwa ko uri umunyamahanga.”

Yakomeje ati “Kuri njye, kubona u Rwanda rufunguye Ambasade muri Espagne byari nko kubona nakabije inzozi zabaye impamo. Narishimye cyane.”

Hakizimana yavuze ko nubwo Abanyarwanda baba muri Espagne atari benshi, umubare wabo ugenda wiyongera mu duce tumwe na tumwe, cyane cyane mu Mujyi wa Barcelona, aho hari abajya gukomeza amasomo.

Mu gusoza, yagize ati "Ndetse umuntu ashobora kuvuga ko u Rwanda rutakigarukira ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe cyangwa ku mipaka yarwo gusa; ubu n’ino muri Espagne turi muri Rwanda rugari nk’abanyarwanda tuhatuye, kubera Ambasade yacu."

Aho Kaminuza ya UC3M yitiriwe Umwami Karoli wa 3 i Madrid ihereye (Campus de Leganés) mu majyepfo ya Madrid
Aho Kaminuza ya UC3M yitiriwe Umwami Karoli wa 3 i Madrid ihereye (Campus de Leganés) mu majyepfo ya Madrid
Hakizimana Gedeon, Umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, ukorera ubushakashatsi muri Espagne mu bijyanye na AI
Hakizimana Gedeon, Umunyarwanda ukomoka mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, ukorera ubushakashatsi muri Espagne mu bijyanye na AI
Hakizimana Gedeon ubwo yakiraga i Madrid umunyamakuru wa IGIHE
Hakizimana Gedeon ubwo yakiraga i Madrid umunyamakuru wa IGIHE
Hakizimana akora ubushakashatsi muri Kaminuza ya UC3M yitiriwe Umwami Karoli wa 3 i Madrid
Hakizimana akora ubushakashatsi muri Kaminuza ya UC3M yitiriwe Umwami Karoli wa 3 i Madrid

[email protected]