Iyi Porogaramu yitwa ‘Yego App’ ishyirwa muri telefone zigezweho zifite ikoranabuhanga rya Android ariko nyuma ikazagurwa igashyirwa mu zifite irya IOS, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 24 Nzeri 2019.

Umuyobozi mukuru wa Yego Innovasion akana ari nawe wayishinze, Karanvir Singh yagize ati “Iyi App irimo gukora muri Telefone zifite Android gusa ariko na IOS irimo gukorwaho, twifuza ko izatangizwa mu Ukuboza 2019.”

Yavuze ko ije kunganira ubundi buryo busanzwe bwifashishwa mu guhamaza moto na Taxi Voiture bwo guhamagara 9191 ariko wasangaga abawuhamagara ari benshi ntibakirirwe igihe ariko App ikazajya ihuza umugenzi n’umuyobozi w’ikinyabiziga.

Izajya ifasha abagenzi guhamagaza Taxi Voiture cyangwa moto igihe bafite urugendo zibasange aho bari, imwereke izimuri hafi, igihe zamugereraho, amafaranga asabwa ku rugendo, plake zayo n’uburyo yazimenyesha inshuti ze n’ibindi byongera umutekano w’urugendo rwe.

Si ibyo gusa kuko iyo App ifite n’uburyo umugenzi azajya ahitamo kwishyura akoresheje amafaranga cyangwa MTN Mobile Money, nyuma hakazongerwamo Visa na Mastercard.

Iri mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili. Ifite aho uhitamo uburyo bwo kwishyura, ikinyabiziga ushaka guteka, ibiciro n’ibindi.

Umuntu ushaka kuyitunga afite iyo telephone (Smartphone) bimusaba kujya kuri Play Store akayimanuraho, akashyira muri telefone ye, akuzuza ibisabwa birimo amazina, nimero ya telefone maze agakurikiza amabwiriza, agatangira kujyana n’ibigezweho.

Karanvir yavuze ko hashize amezi atandatu bahugura abashoferi gukoresha iyo App kandi bizakomeza.

Karanvir yavuze ko benshi mu bashoferi bafite imodoka zishaje, zinywa litiro irenga imwe zigenze kilometero 8-9 ariko bari kumvikana n’ibigo by’imari n’ibikora imodoka ku buryo byazabafasha gutunga izigezweho.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe iterambere n’igenamigambi ry’ubwikorezi muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, yashimiye Yego Innovision Ltd kuri iryo koranabuhanga izanye rigiye gusubiza ibibazo by’abagenzi.

Ati “Nk’igihe cya mugitondo wasangaga abantu bahamagara 9191 umubare w’abahamagara ukarenga uw’abakozi ba Yego Innovasion babakira bityo bikabasaba gutegereza, bigatuma abagenzi batabona imodoka mu buryo bwihuse.”

Ubuyobozi bwa Yego Innovision Ltd bugaragaza ko Taxi Voiture zikoresha iri koranabuhanga ari 1319.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza iri koranabuhanga
Abitabiriye umuhango wo gutangiza iri koranabuhanga
Karanvir Singh yavuze ko iri koranabuhanga rizanongera umutekano w'abagenzi
Karanvir Singh yavuze ko iri koranabuhanga rizanongera umutekano w'abagenzi
Katabarwa, yashimiye Yego Innovision Ltd kuri iryo koranabuhanga izanye rigiye gusubiza ibibazo by’abagenzi
Katabarwa, yashimiye Yego Innovision Ltd kuri iryo koranabuhanga izanye rigiye gusubiza ibibazo by’abagenzi
Umukozi wa Yego Innovision arimo asobanura uko iri koranabuhanga rizakora
Umukozi wa Yego Innovision arimo asobanura uko iri koranabuhanga rizakora

[email protected]