Umubare w’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ugiye uzava uva ku bihugu bitanu bisanzwe bigize uwo muryango, bibe 8, kwakira ibihugu byasabye kwijiramo.
Nk’uko urubuga the Eastafrican.com rwabishyize ahagaragara, Nusura Tiperu Komiseri ushinzwe ibyamategeko muri EAC, yatangaje ko harimo gusuzumwa ubusabe bw’ibihugu 3 byifuza kwinjira muri uyu muryango, harimo Sudani y’Amajyepfo, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo, bizaza bisanga Tanzania, Kenya, Uganda, u Rwanda n’u Burundi.
N’ubwo ibihugu byasabye ari 3, Tiperu yatangaje ko Sudani y’Amajyepfo izatanga ibindi kwinjira kuko ari na yo yabanjirije ibindi kubisaba.
Tiperu kandi avuga ko intambwe mu gusuzuma ubusabe bwayo igeze kure, bikaba biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka Sudani y’Amajyepfo izaba yamaze kwinjizwa muri EAC.
EAC yakinguriye amarembo ibindi bihugu bishaka kuwinjiramo mu rwego rwo kwagura amasoko binyuze mu bucuruzi, gushimangira umuco wo gupiganwa, kongera ishoramari mu bihugu biwugize, kongera umusaruro, inyungu za politiki n’ibindi.
Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba washinzwe bwa mbere mu 1960 ugizwe n’ibihugu bitatu ari byo Kenya, Uganda na Tanzania.
Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda.
EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda n’ u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO