ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2013, mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), habereye ikiganiro ku rwego rw’igihugu cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Tugire Ishyaka mu Kuvugurura Afurika : Ejo hacu mu biganza byacu.” Iki kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga (MINAFFET) n’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB). Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro hibandwa ku izihizwa ry’Afurika ry’imyaka 50 y’ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bihuza n’isabukuru y’imyaka 19 yo kwibohora ku Rwanda.Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO