Mu makuru yaranze icyumweru kuva taliki ya 25-01 Ukuboza 2013, twibanze ku makuru avuga ko Abakuru b’ibihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashyize umukono ku masezerano ashyiraho ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu karere, ubwo bahuriraga i Kampala muri Uganda ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013. no kunkuru ivuga ko Tariki 28 Ugushyingo 2013, Perezida Paul Kagame yakiriye amabaruwa yemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ya ba Ambasaderi batandatu bahagarariye ibihugu bya Djibouti, Malaysia, Slovakia, Turukiya, Sierra Leone, New Zeland ndetse n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). ndetse n’inkuru ivuga ko Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, atangaza ko kuba hari abamushinja we n’abayobozi bagenzi be kuba baba bashyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo kurengera imbehe (Inyungu zabo bwite) bibeshya. Ariko anavuga ko iyo mbehe ibaye ifasha Abanyarwanda kugera ku bwiyunge nyabwo ntacyo byaba bimutwaye.


















TANGA IGITEKEREZO