Mu makuru yaranze icyumweru twabagejejeho guhera kuya 4-10 Ugushyingo 2013, twibanze ku Umwiherero wari uhuje abagize Guverinoma wamaze iminsi ibiri, wasojwe kuri uyu wa Gatandatu hafashwe ingamba ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igomba kuzakomereza mu bice bitandukanye by’igihugu, kugira ngo Abanyarwanda bafashwe guhora baganira nta rwikekwe ku bibazo byaturutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. twibanze ku nkuru ivuga ko Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika, yahawe igihembo cy’umwaka wa 2013 kigenerwa abanyafurika bafite icyo bagezeho ; akaba yaragihawe bitewe n’ibikorwa akora abinyujije mu Imbuto Foundation. n’inkuru ivuga ko Umunyarwanda usanzwe ayobora Banki nyafurika y’iterambere (BAD/ AfDB), Dr. Donald Kaberuka, yahawe igihembo gihabwa umunyafurika wagize ubwitange mu iterambere ku mugabane we, gitangwa n’umuryango Daily Trust African.



















TANGA IGITEKEREZO