Mu muhango wo kwakira Ebenezer Asante, Umuyobozi mushya wa MTN Rwanda, no gusezera kuri Khaled Mikkawi ucyuye igihe, kuya 4 Ukwakira 2013, sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko inezezwa cyane n’uburyo u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo byorohereza ishoramari ry’abikorera.Ebenezer Asante afite ubumenyi muri serivisi zihabwa abakiriya. Mbere yo kuza muri MTN yari amaze imyaka 13 akorana na sosiyete ya Unilever, aho yakoraga imirimo itandukanye irimo n’ubuyobozi bukuru muri Zambiya mu 2005. Mu 2006, yashinzwe ishami ry’iterambere ry’abakiriya, ashinzwe ibikorwa bitandukanye byo kubafata neza.Foto: Faustin N.


















TANGA IGITEKEREZO