Icyumweru cyo kuva ku wa mbere tariki ya 24 kugeza 30 Kamena 2013, twabagejejeho ko abanyeshuri 4 bahamijwe icyaha cyo gutwika ishuri ry’ubumenyi rya Byimana, bagakatirwa n’urukiko, hari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali wegujwe, nyuma y’iminsi mike mu kagali ke umuntu yicishijwe amabuye, raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yatunze agatoki ibigo bya Leta byahujwe, urwego rwa Local Defence rugiye gusimburwa mu minsi ya vuba. Mu mikino twabatangarije ibintu 3 byo guhindura muri shampiyona ya 2013/2014, imikino ya CECAFA Kagame Cup aho APR FC yatsindiye kugera ku mukino wa nyuma, mu burezi, abanyeshuri biga muri za kaminuza bakomeje gutakamba, ngo ibyiciro by’ubudehe bihindurwe, kugirango babashe kwishyurirwa amashuri, mu butabera; umunyamakuru w’Umurabyo Mukakibibi Saidath yarafunguwe.
Abanyeshuri 2 bakiriwe na Perezida Kagame, nyuma yo kubimusaba kuri twitter,
Hanze y’u rwanda twabagejejeho iby’urugendo rwa perezida Obama muri Afurika, ubuzima by’umukambwe Nelson Mandela, dore ko yasubujwe mu bitaro, nyuma akaza koroherwa.


















TANGA IGITEKEREZO