Ku nshuro ya 10 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri baharangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bagera ku 1696, muri bo abagabo ni 755 ni ukuvuga 44.5% na ho abagore ni 941 bangana na 55.5%.
Uyu muhango wabereye muri Stade ya ULK, witabiriwe n’abantu banyuranye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, Chancellor wa ULK Prof Kalisa Mbanda ari na we wemeza izi mpamyabumenyi. Hari kandi umuyobozi w’inama Nkuru ya ULK Prof Rwanyindo Ruzirabwoba Pierre, Prof Rwigamba Balinda washinze kandi akaba Perezida wa ULK, hari Visi perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d’Arc, Sen. Prof Laurent Nkusi, abandi bagize inteko ishinga amategeko n’abandi bashyitsi batandukanye.
Prof Rwigamba Balinda Umuyobozi washinze akaba ari na Perezida wa ULK, yasabye abanyeshuri barangije kudategereza gusaba akazi agira ati "Mugende muhange umurimo. Guhanga umurimo bitera ubwoba ariko mugire icyizere. Icyizere ku Mana, ku bayobozi no kuri mwe ubwanyu. Mugire ibitekerezo bizima biyobora ubuzima bwanyu, mwikuremo ubwoba mujye mu kirere cyiza cy’intsinzi itsinda ubwoba, itsinda inzitizi, ishaka ibisubizo byiza bitsinda amaganya. Mugendere ku ndangagaciro kugira ngo imishinga yanyu bayigirire icyizere bakorane namwe. Murangwe n’umurimo unoze, mwiza kandi ushimishije. Murangwe n’indangagaciro, mwe kwishyira hejuru ikindi kandi mukorere hamwe mu makoperative."



















TANGA IGITEKEREZO