Mu nama mpuzamahanga y’iminsi ine ku ikoranabuhanga mu guhindura Afurika, Transform Africa Summit 2013, yabereye i Kigali guhera kuya 28 -31 Ukwakira 2013, abakuru b’ibihugu birindwi bagaragaje ko aho ibihe bigeze, Afurika igomba gufata iya mbere mu gufata ingamba no gushaka icyahindura imibereho y’abanyafurika, maze bose bemeranywa ko ikoranabuhanga mu itumanaho ICT, ari kimwe mu bizafasha kubigeraho, ndetse Afurika ikanagera aho yahoze yifuza kuba kera hose.Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyonama ni Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo,Ali Bongo Ondimba wa Gabon,Ibrahim Boubakar Keita wa Mali na Blaise Compaoré wa Burkina Faso na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Foto: Village Urugwiro


















TANGA IGITEKEREZO