I Kigali hamuritswe inzoga nshya yitwa Virunga Mist, yakozwe hagendewe ku kuvanga inzoga ya Guiness na Turbo King.
Igitaramo cyo kumurika iyi nzoga cyabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, mu kabyiniro gashya ka Club Next &Lounge (Ku Muhima).
Iyi nzoga ni iy’uruganda rwa BMC (Brasserie des Milles Collines) rusanzwe rukora inzoga ya Skol.
Iyi nzoga, iri mu icupa ry’umukara, isa n’ibara ryijimye. Isembuye ku kigereranyo cya 6.5%. Yahawe iri zina rya Virunga Mist hagendewe ku mwihariko w’uko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi kirangwamo ingagi ziba mu Birunga.
Uyisomyeho, yumvikanamo agahumuro k’izi nzoga zombi. Uretse kuba wayikundira kuba itaryohera, Virunga Mist ni inzoga imara icyaka, ikanagusha neza uwayinyoye.
Johan De Smet-Van Damme, umuyobozi uhagarariye uruganda BMC, yabwiye itangazamakuru ko Virunga Mist ari inzoga bizeye ko izanogera abakunzi bazo.
Ibiciro by’iyi nzoga bijya gusa n’ibya Skol isanzwe bitewe n’ingano y’icupa.



















TANGA IGITEKEREZO