Perezida Donald Trump usanzwe urwanya abihinduza ibitsina n’abaryamana n’abo bahuje ibitsina, yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko iki cyemezo ari intsinzi ikomeye ku Banyamerika.
Umugore wa Trump, Melania Trump, na we yatangaje ko iki cyemezo ari intsinzi ku bagore bakora siporo, ariko yongeraho ko ashyigikiye uburenganzira bw’abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’ababyihinduza.
Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 30 Kamena 2026, nyuma yo gusuzuma ikirego cy’abanyeshuri bo muri leta ya Idaho na West Virginia, basabaga ko amategeko abakumira mu mikino akurwaho.
Izi leta zombi ni zo zafashe iya mbere mu gushyiraho amategeko asaba ko amakipe yo mu mashuri ya leta ahatana hashingiwe ku gitsina abakinnyi banditsweho bakivuka.
Kimwe mu birego byatanzwe cyavugaga ko kubakumira kunyuranyije n’ihame ry’uburinganire n’uburenganzira bwa bose bwemezwa n’Itegeko Nshinga rya Amerika.
Kugeza ubu, leta zirenga 20 muri Amerika zashyizeho aya mabwiriza kuva leta ya Idaho yayatangiza mu mwaka wa 2020, zishimangira ko abahungu bihinduye abakobwa batazitabira imikino yahariwe abavutse ari abakobwa.
Umudepite wa leta ya Idaho, Barbara Ehardt, akaba ari na we wateguye iri tegeko bwa mbere, yavuze ko rigamije gusigasira ubusugire bw’imikino y’abakobwa n’abagore.
Yagize ati "Abahungu n’abagabo ntibazashobora gufata imyanya y’abakobwa n’abagore mu mikino kubera ko ntibiboneye.”
Mu 2025, Perezida Trump yasinye iteka ryamagana kandi rikumira abihinduje ibitsina kwitabira amarushanwa y’imikino yo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza.
Nyuma y’iri teka, urwego rwa Amerika rushinzwe imikino mu mashuri, NCAA, rwahise ruca abahinduje ibitsina muri aya marushanwa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!