00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyuma ni umugambi wa Satani wo kumara urubyiruko - Dr Apôtre Gitwaza

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 August 2026 saa 07:14
Yasuwe :

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yagaragaje ko inzoga ziherutse gucibwa mu Rwanda zizwi ku izina ry’ibyuma yari umugambi wa satani wo kumara urubyiruko rwo mu Rwanda.

Apôtre Gitwaza yagaragaje ko ubusanzwe nta gihugu kijya gica inzoga kuko zinjiza amafaranga menshi cyane bityo kuba zaraciwe ari ukureba kure kw’igihugu no kuburizamo umugambi wa Satani wo kumara urubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Umugambi wa Satani wari kumaraho abari munsi yacu, urubyiruko rwose ruhari, igihugu kikabaho kirimo ubusa nta rubyiruko. Umugambi Satani yari afite kwari ukuzuza abanyamahanga muri iki gihugu gusa, mu myaka iri imbere iki gihugu cyari kuba cyuzuye abanyamahanga gusa, abana b’Abanyarwanda bari kumihanda abandi bari ku mihanda abandi banywa urumogi, noneho abanyamahanga akaba aribo bacyuzura gusa.”

Dr Gitwaza yavuze ko ari ibikubiye mu buhanuzi yahanuriwe n’Imana mu 1997, aho yahanuriwe ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaturwa n’abanyamahanga benshi.

Ati “Ndabyibuka ubwo buhanuzi Imana yabumpaye ku Nkurunziza mu 1997 ko mu myaka iri imbere 11% by’abatuye u Rwanda bazaba ari abanyamahanga. Icyo Satani yari gukora ni uko iyo 11% byari kuba abantu b’ingirakamaro kuko nibo bari buze bagakora imirimo, bakarongora abakobwa bacu abandi bari mu mihanda ari imborerwa badafite icyo bamaze.”

Akomeza agaragaza ko kandi bitari gusiga abakobwa cyane na bo basigaye bajya kwigurisha no gusambanira mu bindi bihugu.

Ati “Ni ibintu biteye ubwoba, batega indege bakajya gusambana ku wa gatanu ku cyumweru bakagaruka hano. Ikindi bamaze kugira abagabo benshi b’abanyamahanga aho umugabo ava muri Maroc akaza kumurongora hano kugira ngo agire ubutaka mu Rwanda.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyafunze inganda zirenga 140 zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora, ndetse gihagarika by’agateganyo ubwoko bw’inzoga 52 zituruka mu mahanga.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yagaragaje ko ibyuma byari umugambi wa Satani wo kumara urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages