Nubwo izi mbuga zishimirwa nk’igikoresho gihuza abantu, gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibishya, uyu munsi hari abazihinduye urubuga rw’ibikorwa bibi, gutukana no kwandagazanya.
Ubu imbuga nkoranyambaga zabaye nk’akarwa kigenga kuri bamwe kuko zikomeje gushinjwa gukongeza umuriro, abantu bakandagaza abandi, bagatukana bya kinyamusozi, ukumva umukobwa ari gutuka mugenzi we ku bice by’imyanya y’ibanga na we afite.
Izi mbuga zikoreshwa n’abarenga miliyari 5,2 bingana na 60% by’abatuye Isi, ibigaragazwa nk’uburyo bw’itumanaho rigezweho. Urubyiruko ni rwo ruzikoresha cyane, binavuze ko ari rwo rufite ibyago byo guconcomera uburozi buzitangirwaho mu gihe zaba zikoreshejwe nabi.
Nko muri Amerika 90% by’urubyiruko rukoresha YouTube, 60% bagakoresha TikTok na Instagram, 50% bagakoresha Snapchat bihoraho.
Imibare igaragaza ko abana bakiri bato bamara amasaha agera kuri atanu kuri izi mbuga, ibigaragaza uburyo ubuzima bwabo buba buri mu kaga.
Nubwo bimeze uko aba bana barahangirikira cyane kuko ubushakashatsi bitandukanye bwagaragaje 79% by’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bahohotewe kuri YouTube, 69% kuri Snapchat, 64% kuri TikTok, 49% kuri Facebook.
Muri rusange abakiri bato 40% bagaragaje ko izi mbuga ziri mu bibatera ‘stress’ bijyanye n’ibihakorerwa.
Mu Rwanda TikTok yahindutse isibaniro
Mu minsi ishize nari nakiriye abashyitsi, nahuje telefoni yanjye n’indangururamajwi, kuko naribagiwe mfungura TikTok, hahise hazamo abagore babiri bari gutukana ibitsutsi n’abo twiga abashumba batinya. Singiye kugaruka ku mazina ariko abakurikira ibibera ku mihanda barabizi.
Ni igisa n’intambara y’amagambo yahuje umwe mu bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda wanigeze gucumbikirwa n’inzego z’ubugenzacyaha n’undi uzwiho kutagira rutangira mu byo avuga kuri izi mbuga, aratukana kakahava cyane cyane kuri TikTok.
Baratukanaga ukumva urahungabanye ukibaza niba ari abari bikakuyobera. Ubwo ni na ko bazanamo abana babo, ababyeyi babo bamwe batakiriho, ukumva ni ibintu biteye isoni.
Bamwe bazizanya ko batabyara abandi ko babyariye mu rugo, ababagisha amabere n’ibindi byinshi.
Nubwo nakozwe n’isoni ariko byanteye kwibaza. Umwana ufungura izi mbuga agahingukira kuri iki kiganiro, aba ahowe iki?
Ibi byose hari ubwo bikorwa abantu ubona ko hari nubwo babivuganyeho, byose bigamije kwakira amafaranga anyuzwa ku mpano zitangwa kuri izi mbuga nka TikTok.
Uzumve umwe avuga “mutapinge”, abandi bavuga bati ‘mumpe ikibwana cy’intare’. Nta wanze ko bunguka kandi koko izi mbuga zikwiriye kubyazwa umusaruro, ariko se mu bitutsi, mu bihungabanya abantu?
Mu minsi ishize nabonye amashusho y’abasore bari gukinisha abamotari kuri TikTok dore ko ari rwo rubuga rugezweho.
Aba basore baba bababwira amagambo adafututse ariko babasembura bari kumufata amashusho. Hari umumotari bagezeho yabatutse igitutsi, utatinyuka kuvuga.
Ubwo ntituvuze ihungabana abashyira amashusho kuri izi mbuga bahura na ryo. Hari umubyeyi uherutse gukora ubukwe ariko ibyo yaboneye kuri TikTok ni agahomamunwa.
Yabwiwe ko afite umugabo w’ingagi, ko umukobwa/umugore mwiza nk’uko adakwiriye “ingagi” nk’iyo bakoranye ubukwe.
Uyu mubyeyi yarakomeye aza ku mbuga abivugaho agaragariza ababimubwiye ko ntacyo bimutwaye. Ariko se ni uko ari uyu ufite imbaraga, ibaze bakubwiye ngo uri ingagi cyangwa washatse ingagi. Kubyakira byakorohera?
Mu minsi mike ishize kuri TikTok’ habereye ‘live’ umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uzwi cyane uba mu mahanga, rimwe na rimwe ufatwa nk’umucamanza mukuru kuri iyi mihanda. Yatutse umwe mu ba DJ bo mu Rwanda na we uzwi, igitutsi naherukaga kumva kera. Ati “Iyi mbwakazi ra?” Narumiwe, kandi ubwo ku ruhande bamwe bari kumukomera amashyi. Ubundi twisanze dute aha hantu?
Ubwo ntituvuze abagira ubwoba bwo gutangaza ibyaha bakorewe kubera kugira isoni z’ibi biganiro (spaces) bibakorwaho.
Urugero ni Shaddyboo, yavuze ko yasambanyijwe ku gahato, ariko ibitekerezo byatanzwe ubibonye ugira umutima woroshye, wahungabana, ukibaza impamvu wabitangaje.
Izo ni ingero nke, ariko hari n’ibindi. Muri iyi minsi Guverinoma yakoze ibikomeye. Ubu n’iyo bakoherereje amashusho y’urukozasoni nk’uko abantu bamwe babyita, ubona ko akoherereje ibisasu.
Imvugo za “ntamo” mu gihe hagiye hanze amakuru ko hari ubwambure bwa runaka wamamaye bwagiye hanze, bamwe bamaraniga kubona, imaze iminsi yaracitse. Ubu ukoherereje amashusho nk’ayo aba ari umwanzi wawe, nyamara mu minsi ishize wabaga wanamugurira akantu.
Uzi impamvu ni uko hari ababigendeyemo ndetse babona ko ibyo bakinishaga ari itanura ryo kotera kure. Benshi ntibumvaga uburyo gusakaza amashusho y’undi, bishobora gutuma ufungwa imyaka irenga itatu, ariko ingero z’ibishoboka benshi barazibonye?
Ababikoraga ubu ntabwo bakwibeshya, bishoboka ko n’abakora ibi byaha byo gusebanya gutukana ntacyo bikanga na bo baba batabizi ariko ni ibyaha bihanirwa n’amategeko.
Uti gute? Itegeko riteganya ko gutukana mu ruhame ari icyaha gihanwa n’Itegeko ry’u Rwanda mu rwego rwo kurinda umutekano n’icyubahiro by’abantu.
Uwahamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi 15 kugeza ku mezi abiri, ihazabu kuva ku bihumbi 100 Frw kugera ku bihumbi 200 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!