00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingingo y’ubufasha umwana agomba umubyeyi yateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 24 July 2026 saa 12:17
Yasuwe :

Ingingo y’ubufasha umwana agomba umubyeyi we ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari inshingano abandi ntibabikozwe.

Byakuruwe n’amashusho Royal Fm yashyize hanze ku wa 21 Nyakanga 2026 aho Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’iyi Radio, Aissa Cyiza, yavuze ko gufasha ababyeyi bidakwiye kubera umutwaro umwana ahubwo akwiye kubafasha uko ashoboye.

Yagize ati “Hari abana usanga bakorera amafaranga meza hano i Kigali ariko ugasanga yambaye imyenda mibi, yambaye inkweto mbi, ukajya kubona ukabona ababyeyi biyicariye mu cyaro bategereje ko ari we ugomba kohereza amafaranga, akishyura amafaranga y’ishuri, akabatunga, wowe uzitunga ryari? Nta byo kurya bya mugitondo ufata, nturya neza, ntusohokana na bagenzi bawe, ujya mu kazi ufite umushiha, ushihura abantu bose kubera ko udufaranga twose ukorera tujya mu bintu bitari inzozi zawe.”

Akomeza ati “Nta mpamvu ni imwe ukwiye kwitera icyuma, kora ibyawe asigara ubwire umuryango uti buriya bitanu ni byo bisigara, mubikoreshe icyo mushaka, papa ajye guhinga mama ajye korora inka, ariko bafashe barumuna bawe ni bo bababyaye. Tugere aho twumva ko inshingano ntabwo ari izawe, kubafasha bibe nk’uko wafasha undi muntu uwo ari we wese.”

Ni igitekerezo cyavugishije abantu benshi aho abenshi bahamyaga ko kwita ku mubyeyi ari inshingano z’umwana nk’uko umubyeyi na we afite inshingano zo kurera umwana we, ariko abandi bakumva ko gufasha ababyeyi bidakwiye gutuma ubaho nabi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Uwera Jean Maurice, yavuze ko “Gufasha ababyeyi ni inshingano zingana 100% no kurera abo wabyaye.”

Dr Mérard Mpabwanamaguru wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, we yagaragaje gufasha umubyeyi biri mu nshingano umwana agomba umubyeyi.

Ati “Gufasha ababyeyi ni inshingano zingana no kurera abo wabyaye. ‘ndinda mwana na ndinda mubyeyi’. Tubitegekwa n’umuco ndetse n’amategego ndemyagihugu. Kudafasha ababyeyi igihe babikeneye kandi ubifitiye ubushobozi ni icyaha kandi kiregerwa. Umubyeyi wawe nta mpamvu igaragazwa n’inkiko ko yakatiwe igihano gisebeje cyangwa gifitanye isano no kuguhemukira, igihe bigaragara ko akeneye gufashwa kandi wowe utabikora kandi ubishoboye yabiregera.”

Hakizimana Jean Paul we yagize ati “Njye nemera ko gufasha ababyeyi ari ngombwa ariko na none turebe n’urundi ruhande. Hari ababyeyi bumva ko bakurya imitsi burundu na we ntugire icyo ugeraho. Wabafasha ariko na none nawe ukwiriye kubafasha wifasha”

Rwirangira F. Bidier ati “Gufasha no kwita ku babyeyi byo ni ngombwa ndetse cyane, gusa uba ugomba kubafasha uko ushoboye na bo bakagumya gukora nk’uko bakoraga mbere, ariko kandi bageze mu myaka batakigira icyo bikorera ni inshingano z’abana 100% gushajisha abo babyeyi mu cyubahiro.

Lydie Mutesi Mwambali agira ati “Nyamuneka ntimugumure abana. Akenshi umubyeyi aba yaririye akimara kugir ango ugere aho ugeze. Kumwitaho igihe nawe hari icyo umaze kubona ni inshingano rwose. Gusa ntukiyibagirwe ko nawe ukeneye kubaho.”

Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda agenga abantu n’umuryango hagaragazwamo n’inshingano umwana afite ku babyeyi be zirimo kububaha, kubaha agaciro no kubaha ibibatunga igihe babikeneye.

Ibyo bigaragara mu itegeko nimero 71/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 280.

Iyo ngingo igira iti “Abana bafite inkomoko izwi bagira uburenganzira n’inshingano bimwe ku babyeyi babo hatitawe ku buryo bavutsemo.”

Igakomeza iti “Umwana agomba guha agaciro ababyeyi be, kububaha no kubaha ibibatunga igihe babikeneye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages