Aba bagabo babiri bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga bageze i Lagos mu ijoro ryo ku wa 4 Nyakanga 2026.
Mu kiganiro na IGIHE, Kagarara yavuze ko kugenda muri Private jet yabyishimiye cyane ndetse yabonyemo ibintu byinshi byamutunguye.
Ati “Nibwo bwa mbere nari nteze indege noneho Private jet biba ibindi bindi, ni ibintu byiza cyane, natunguwe no kuba itsinda muri kumwe mwisanga ari mwe gusa murimo, kandi hasa neza cyane, sinavuga byinshi kuko ibyantunguye ni byinshi cyane.”
Mu rugendo bari gukora bajya mu bihugu bitandukanye, Kagarara yavuze ko bakirwa neza ndetse bakarara muri hoteli nziza bikozwe na Ashton Hall n’itsinda rye bishyura aho barara, ibyo barya n’ingendo bakora.
Kagarara kandi yavuze ko uyu Munyamerika amufashe neza cyane kandi amwubaha kurusha abandi bantu bose.
Ati “Ashton Hall ntabwo akiri inshuti ahubwo yabaye umuvandimwe kuri njye, kuko ni umuntu unyubaha cyane bitandukanye n’abandi bantu bose, muri rusange yamfashe nka murumuna we.”
Mu minsi yashize havuzwe amakuru ko Ashton Hall azagurira Kagarara imodoka nibagera mu Rwanda, ndetse akamujyana muri Amerika. Ashton Small yemeje ko izo gahunda zombi zihari, ariko ntiyagira byinshi azivugaho.
Ati “Hatagize igihinduka gahunda irahari yo kuzajya muri Amerika ariko tukajyayo ari ukahazenguruka gusa. Iby’imodoka na byo biri muri gahunda ariko ntabwo nakwemeza ko nagera mu Rwanda azahita ayingurira.”
Ashton Hall na Aston Small bamaze kugera mu bihugu bitatu. Urugendo rwo kuzenguruka ibihugu bya Afurika rwatangiriye muri Ghana bakomereza Cameroon, ubu bakaba bagiye kurukomereza muri Nigeria.
Ashton Hall na Ashton Small 'Kagarara' bageze i Lagos muri Nigeria muri Private Jet, mu ijoro ryo ku wa 04 Nyakanga 2026 aho bakomereje ibikorwa bitandukanye bari gukorera ku Mugabane wa Afurika.
Ibi bikorwa birimo gusura no gusabana n'abaturage byatangiriye muri Ghana,… pic.twitter.com/ekWnjUARE2
— IGIHE (@IGIHE) July 5, 2026

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!